Amagare: Hagiye gukinwa irushanwa ryo Kwibuka 31

Amagare: Hagiye gukinwa irushanwa ryo Kwibuka 31

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY), ryateguye Irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 31 abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abakunzi b’uyu mukino bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rizaba ku Cyumweru tariki ya 28 Mata 2025 ku nshuro ya 8.

Iri siganwa ryo kwibuka ku nshuro ya 31 “Race to Remember 2025” rizitabirwa n’abagabo, abagore, ingimbi n’abangavu ndetse n’abatarabigize umwuga.

Muri iri siganwa abagabo bakuru ndetse n’abatarengeje imyaka 23 bazahagurukira kuri Canal Olympia berekeza Nemba basoreze kuri Canal Olympia ku ntera y’ibilometero 113.

Mu gihe mu bagore, abangavu ndetse n’abatarabigize umwuga bazahagurukira Canal Olympia berekeza Nyamata mu mujyi basoreze kuri Canal Olympia ku ntera y’ibilometero 71.8.

Nyuma yo gusiganwa abitabiriye isiganwa bazasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro saa munani bunamire inzirakarengane z’Abatutsi barenga 105 600 ziharuhukiye.

Kugeza ubu, abanyamuryango barindwi b’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) barimo Sakumi Anselme wari Visi Perezida waryo, ni bo bamaze kumenyekana ko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umwaka ushize wa 2024 mu bagabo isiganwa ryegukanywe Manizabayo Eric “Karadiyo” mu gihe mu bagore ryegukanywe na Mwamikazi Djazila.

Manizabayo Eric niwe wegukanye “Race to Remember” ya 2024
“Race to Remember” igiye gukinwa ku nshuro ya munani kuva mu 2016
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17