Abacuruzi basanga bafite umukoro wo kubaka igihugu kurusha uko bagisenye

Abacuruzi by’umwihariko abakorera mu isoko rya Kabeza mu Murenge wa Kanombe (Kabeza Modern market), basanga uruhare rwabo rukwiye kugaragarira mu gukora ubucuruzi bwubaka Igihugu kuruta ubwakorwaga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi bwagisenye.
Ubucuruzi ni imwe mu nkingi zubaka ubukungu bw’Igihugu, cyane cyane iyo yitaweho, bukanagisenya iyo butitaweho nk’uko byagaragaye mu ngero zitandukanye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ingero za bamwe mu bacuruzi barimo Kabuga Felicien bakoresheje umutungo wabo batera inkunga ibikorwa byo gutegura no gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, wagize uruhare mu itumizwa ry’imihoro hanze y’Igihugu, itumirijwe kwica Abatutsi hamwe no kuba yari umwe mu banyamigabane ba Radio RTLM yanyuzwagaho ibiganiro bikangurira Abahutu kwica Abatutsi.
Mu gihe mu bice bitandukanye by’u Rwanda bari mu cyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tariki 8 Mata 2025, abacuruzi basaga 350 bacururiza mu isoko rya Kabeza basuye urwibutso rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera, bavuze ko ubucuruzi bwo mu myaka ya mbere ya Jenoside butari burimo ubwisanzure.
Burumbuke Antoine avuga ko yatangiye gukorera mu isoko afite imyaka 24.

Ati: “Abariho muri icyo gihe bacuruza wasangaga hari abadafite ubwisanzure bitewe n’imibereho twari turimo, ariko uyu munsi uwo ari we wese araza agashaka ikibanza agakora kandi akamenya ko agomba gushaka ubwishyu bw’ikibanza, buri wese arishyira akizana ntawe uhohoterwa, icyo tugomba gukora ni ugutanga imisoro no kubaka ibyasenyutse.”
Ibyo avuga abihurizaho na Murekatete Annonciata umaze imyaka 12 akora ubucuruzi, uvuga ko ubu abacuruzi bafite ubwisanzure, agasanga bakwiye gukora ubucuruzi bwubaka Igihugu.

Ati: “Nshuruza ibijyanye n’imboga, bisaba ko tuzinduka kare saa munani na saa cyenda z’ijoro, tuba turi mu mihanda, iyo uri mu gihugu gitekanye uri bugende nta we ugutangira, ukarangura ibintu byawe ukabigezayo nta kibazo, ibyo byose biduha umukoro wo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, tukubaka n’Igihugu cyacu dutanga neza imisoro, tuganiriza abatazi amateka, muri make uruhare turarufite, amafaranga n’ibitekerezo bizima.”
Uwari uhagarariye abacuruzi, Rukundo Patrick, avuga ko guhitamo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama nk’urwibutso rufite amateka, kugira ngo turusheho kunga ubumwe.

Ati: “Hari abacuruzi batumizaga imihoro mwarabumvise bakajya mu gikorwa cyo kuzana ibihungabanya Abanyarwanda aho kugira ngo bazane ibibaramira.
Abacuruzi bariho ubu tugomba kugendera kuri Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda tukaba mu gihugu kitagira ubwoko, ni yo mpamvu twazanye ingeri zose z’abacuruzi by’umwihariko urubyiruko kugira ngo bazabe abacuruzi babumbatira aya mateka bibafashe kurinda u Rwanda ruzira amacakubiri.”
Ubuyobozi bw’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kanombe (IBUKA), buvuga ko igikorwa cyo gusura urwibutso ari ingenzi, cyane ko urubyiruko rw’abacuruzi rwasobanukiwe amateka, ibituma ntawakongera kubashuka, ikindi kandi ngo n’igikorwa kigaragaza ko umusingi w’ubumwe bw’Abanyarwanda bwubatswe na Ndi Umunyrwanda bwatangiye kwera imbuto.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruri mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, ruruhukiyemo imibiri irenga ibihumbi bitanu.

