Police VC yatangiye imikino ya nyuma ya Kamarampaka itsinda APR VC (Amafoto)

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 30, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Ikipe ya Police VC yatsinze Iya APR VC amaseti 3-0 (25-17,25,25-18,25-23) mu mukino wa mbere mu nyuma ya Kamarampaka mu guhatanira igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya mbere muri Volleyball mu bagabo.

Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 29 Werurwe 2025, kuri Petit Stade yari yuzuye abafana. 

Uyu mukino wabanjirijwe n’uwo  guharanira umwanya wa gatatu aho ’ikipe ya Kepler VC yatsinzwe na REG VC amaseti 3-2 (22-25, 22-25, 25-21, 25-21, 11-15) itera intambwe yo kwegukana uyu mwanya. 

Hakurikiyeho umukino wa nyuma wari witezwe cyane wahuje ikipe ya Police VC mu bagobo na APR VC. 

Biyoroheye cyane ikipe ya Polisi y’Igihugu yatsinze iy’Ingabo amaseti 3-0 itera intabwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona ku nshuro ya mbere.

Muri uyu mukino, Ikipe ya Polisi y’Igihugu yatangiye iri hejuru cyane ndetse yegukana iseti ya mbere ku manota 25-17. 

Mu Iseti ya kabiri, Police VC yakomeje kurusha cyane APR VC yagorwaga no kugarira neza bitewe n’amakosa ya bamwe mu bakinnyi. Iyi seti yayegukanye ku manota 25-18. 

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yasubiranye imbaraga mu iseti ya gatatu iyiyobora igihe kinini ariko bageze mu manota 15 batangira kunganya.

Mu mpera z’iyi seti, Ikipe ya Polisi yongeye kuyobora ndetse iyitsinda ku manota 25-23. 

Umukino warangiye Police VC yatsinze APR VC amaseti 3-0.

Iyi mikino izasozwa muri Gicurasi hakinwa umukino wa kabiri ndetse hashobora kwitabazwa umukino wa gatatu mu gihe ikipe yatsinzwe uwa mbere yaba itsinze uwa kabiri.

Petit Stade yongeye kuzura abafana muri Volleyball
Police VC yateye intambwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona ku nshuro ya mbere
Biyoroheye, Police VC yatsinze APR VC amaseti 3-0
  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 30, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE