Kayonza: Urubyiruko rwasabwe kwibumbira hamwe rugakorera ku ntego

Kayonza: Urubyiruko rwasabwe kwibumbira hamwe rugakorera ku ntego
Uru ni urubyiruko rwitabiriye amahugurwa ku gukora imishinga yaruteza imbere (Foto Akarere ka Kayonza)

Urubyiruko rusaga 170 rwakanguriwe kwishyira hamwe rugakora kugira ngo rwigire kandi rukiha intego, kuko ari bwo buryo bwiza bwo kwiteza imbere.

Ni ubutumwa bahawe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, John Bosco Nyemazi ari kumwe n’abakuriye inzego z’Umutekano n’abayobozi b’ibigo by’Imari n’Amabanki yahaye ikiganiro urubyiruko rusaga 170 ruteraniye mu mahugurwa.

Ni amahugurwa yateguwe n’ubuyobozi bw’Akarere ku bufatanye n’umushinga KIIWP. Muri iyo minsi itatu, Urubyiruko rukaba rwarahawe amahugurwa arufasha gutegura imishinga irufasha kwiteza imbere.

Yagize ati: “Ntimukwiye gukunda ubuzima bworoshye cyangwa gushaka gukira mu buryo bwihuse kuko bishobora kubakururira amahitamo mabi. Icyo tubasaba ni ukwigira, kwishyira hamwe, gukorera ku ntego no gukoresha imbaraga zanyu kugira ngo mugere ku ntego y’ubuzima bwanyu”.

Meya yashishikarije urubyiruko gukorana na banki n’ibigo by’imari kugira ngo bagure imishinga yabo.

Ati: “Rubyiruko ndabasaba kubyaza umusaruro amahirwe mufite harimo kwitabira ibigo by’imari no gakora imishinga ibateza imbere”.

Umukozi wa BDF mu Karere ka Kayonza yagarutse ku mahirwe adasanzwe yahawe urubyiruko muri serivisi batanga abafasha kwiteza imbere no kwiyubaka, by’umwihariko abize imyuga n’ubumenyingiro.

Yavuze ko bafashwa kugurirwa ibikoresho bigera kuri Miliyoni eshanu, urubyiruko rwibumbiye mu makoperative rukaba rugira umwihariko mu guhabwa ubufasha bwo kwishingira imishinga yabo.

Abayobozi b’ibigo by’imari n’amabanki bikorera mu Karere ka Kayonza bijeje urubyiruko ko biteguye kwakira imishinga yabo igihe izaba yizwe neza kandi yanyujijwe muri BDF.

Urubyiruko na rwo rwashimye ko ayo mahugurwa arwongereye ubumenyi kandi ko rugiye kurushaho gukorera ku ntego no gukorana na banki n’ibigo by’imari.

Meya w’Akarere ka Kayonza John Bosco Nyemazi yibukije urubyiruko gukorera ku ntego (Foto Akarere ka Kayonza)
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Hashyizweho urubuga ruzahuza abafite ubumuga n’abatanga akazi 25 Ugushyingo 2026 Saa 21:39
  2. Rutahizamu w’Amavubi Nshuti Innocent yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we 25 Ugushyingo 2026 Saa 21:29
  3. APR FC yanyagiye Musanze FC ikomeza kuzamuka ku rutonde  25 Ugushyingo 2026 Saa 21:26
  4. Hagaragajwe icyagabanya igihombo giterwa n’umusaruro w’ibihingwa wangirika mu Rwanda 25 Ugushyingo 2026 Saa 21:22
  5. RDC yahamagaje Ambasaderi wa Uganda kubera ubutumwa bwa Gen Muhoozi 25 Ugushyingo 2026 Saa 20:57