Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we wa Afurika y’Epfo ku mutekano wa RDC

Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we wa Afurika y’Epfo ku mutekano wa RDC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, ku bibazo by’intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo.

Muri ibyo biganiro byabaye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 30 Mutarama 2025, Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gukorana na Afurika y’Epfo mu gutanga umusanzu warwo mu kugarura amahoro n’umutekano muri ako gace.

Ibi biganiro bije, nyuma yaho M23 itangaje ko yafashe umujyi wa Goma mu ntambara yarwanagamo n’ingabo za Congo FARDC n’imitwe yari ifatanyije na zo nka FDRL, Wazalendo, abacanshuro n’indi.

Afurika y’Epfo isazwe ifite ingabo ziri mu butumwa bw’umuryango wa SADC mu Burasirazuba bwa Congo mu butumwa bwa SADC, nyuma y’uko Perezida Tshisekedi yirukanye izari zihari z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kuko zari zanze kwifatanya na FARDC ndetse na FDLR ku rugamba rwo kurwanya M23.

Afurika y’Epfo kuva tariki ya 23 Mutarama uyu mwaka imaze gutakariza abasirikare 13 ku rugamba rwo mu burasirazuba bwa RDC.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Egide uwizeyimana

Dukunda amakuru muduha

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44