REG BBC yasinyishije Jean Jacques Boissy

REG BBC yasinyishije Jean Jacques Boissy

REG BBC yasinyishije Umunya Sénégal Jean Jacques Boissy uheruka kuba umukinnyi mwiza muri Shampiyona y’u Burundi amasezerano y’umwaka umwe.

Ni inshuro ya kabiri aje gukinira mu Rwanda bwa mbere Boissy yakiniye Patriots BBC ariko ntiyahatinda.

Kuri iyi inshuro n’umwe mu bakinnyi bakomeye muri shampiyona ndetse banitezwe kuko mu mwaka ushize yabaye umukinnyi mwiza wa Shampiyona y’u Burundi, ubwo yakinaga mu Urunani BBC.

Jean Jacques Boissy ni izina rizwi cyane muri Basketball Africa League (BAL), aho mu 2023 yafashije AS Douanes y’iwabo kugera ku mukino wa nyuma.

REG BBC izatangira Shampiyona yakira Orion BBC ku wa Gatanu, tariki ya 24 Mutarama 2025 saa moya muri Kepler College.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Jeannette Kagame yitabiriye ibiganiro ku gitabo kigaragaza uruhare rw’u Busuwisi mu mateka ya Jenoside  28 Ugushyingo 2026 Saa 07:51
  2. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  3. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  4. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  5. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33