CAF yemeje ko Amavubi atazitabira CHAN 2024

CAF yemeje ko Amavubi atazitabira CHAN 2024

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ y’abakina imbere mu Gihugu ntizakina Shampiyona Nyafurika ihuza abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024) izabera muri Uganda, Tanzania na Kenya muri Kanama 2025.

Ku mugoroba wo Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama 2025, ni bwo habaye tombola y’iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya munani, yabereye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.

Ku ikubitiro iri rushanwa ryagombaga kuba tariki 1-28 Gashyantare 2025, ariko CAF yaryigije inyuma amezi atandatu kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba ibikorwa remezo bizakenerwa bitaratungana neza.

Amakipe 19 azarikina, arimo abiri ataramenyekana, yagabanyijwe mu matsinda ane aho Uganda, Tanzania na Kenya byashyizwe mu matsinda atatu abanza nk’ibihugu bizakira irushanwa, mu gihe Sénégal yatwaye CHAN 2022 iheruka yashyizwe mu Itsinda D.

Muri iyo tombola, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amarushanwa n’Ibikorwa mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Samson Adamu, yavuze ko ibihugu bibiri bitaramenyekana bizava hagati ya Algérie, Ibirwa bya Comores, Gambia, Misiri, Malawi, Afurika y’Epfo na Gabon.

Ibi byahise bituma Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yasezereye Sudani y’Epfo mu ijonjora rya kabiri ryakinwe mu Ukuboza 2024, itazitabira iri rushanwa.

Tombola yasize Kenya iri mu Itsinda A hamwe na Maroc, Angola, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Zambia.

Itsinda B rigizwe na Tanzania, Madagascar, Mauritania, Burkina Faso na Repubulika ya Centrafrique.

Itsinda C ririmo Uganda, Niger, Guinée n’ibihugu bibiri bizabona itike nyuma. Ni mu gihe Itsinda D ririmo Sénégal, Congo, Sudani na Nigeria.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Jeannette Kagame yitabiriye ibiganiro ku gitabo kigaragaza uruhare rw’u Busuwisi mu mateka ya Jenoside  28 Ugushyingo 2026 Saa 07:51
  2. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  3. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  4. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  5. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33