Vestine yasezeranye imbere y’amategeko

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mutarama 15, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Umuhanzi umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine usanzwe aririmbana na murumuna we Dorcas, yasezeraniye imbere y’amategeko n’umukunzi we bivugwa ko atuye muri Burkina Faso. 

Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2025. 

Amakuru atangazwa n’ishuti ze za hafi n’abareberera inyungu z’uyu muhanzi, avuga ko uwo muhango wo wakorewe imbere y’umwanditsi w’irangamimerere, saa kumi z’umugoroba. 

Ikindi ngo ni uko nta  muntu n’umwe wari wemerewe gufata amashusho n’amafoto muri uyu muhango, bikaba bivugwa ko ari itegeko ryatanzwe n’abareberera inyungu ze na murumuna we nk’itsinda ririmba.

Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas ni abavandimwe babiri bavuka mu Karere ka Musanze, bakaba bazwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Ijambo, Papa, Ibuye, Umutaka, ihema n’izindi.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mutarama 15, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
aliane gusenga says:
Mutarama 25, 2025 at 11:50 am

respect chou

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE