Abagore Bane bafatanywe amabaro 10 ya magendu y’imyenda ya caguwa

Abagore Bane bafatanywe amabaro 10 ya magendu y’imyenda ya caguwa

Mu bikorwa bitandukanye byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu mu Karere ka Rubavu na Nyabihu; Polisi y’u Rwanda yafashe abagore bane bacyekwaho kwinjiza mu gihugu amabaro 10 y’imyenda ya caguwa bayivanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Babiri muri bo bafatiwe mu kagari ka Gikombe, Umurenge wa Rubavu w’akarere ka Rubavu ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 7 Mutarama, bafite magendu y’amabaro atatu.

Abandi babiri bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Mutarama, mu kagari ka Kaminuza, Umurenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu bafite amabaro 7 y’imyenda ya magendu yari ibitse mu rugo rw’umwe muri bo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba; Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yaburiye abakomeje kwishora muri ubu bucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha, ashimira n’ubufatanye abaturage bakomeje kugaragaza mu kubirwanya.

Yagize ati: “Bariya bombi bafashwe nyuma y’uko bambutse umupaka bajya i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu kugaruka bakazana magendu y’imyenda ya caguwa.  Tuributsa n’abandi bakishora mu bucuruzi bwa magendu ko ibikorwa byo kuburwanya bizakomeza, tunashimira abakomeje gufatanya n’inzego z’umutekano batanga amakuru. “

SP Karekezi yatunze agatoki no ku bifashishwa n’abakora ubu bucuruzi bwa magendu n’ibindi bitemewe  mu kubitunda, kubibika no kubigurisha, abasaba kubizibukira kuko nabo babihanirwa n’amategeko. 

Itegeko rigenga imicungire ya Gasutamo mu muryango w’Afurika y’iburasirazuba rikoreshwa no mu Rwanda riteganya ko ubucuruzi bwa magendu buhanishwa igifungo kitarengeje imyaka 5 n’ihazabu ingana na 50% y’agaciro k’ibicuruzwa byinjijwe ku buryo bwa magendu byari kubarirwa umusoro.

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Jeannette Kagame yitabiriye ibiganiro ku gitabo kigaragaza uruhare rw’u Busuwisi mu mateka ya Jenoside  28 Ugushyingo 2026 Saa 07:51
  2. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  3. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  4. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  5. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33