Rwanda Premier League yanze ubusabe bwa APR FC bwo gusubika umukino wa Police FC

Urwego rutegura Shampiyona y’icyiciro cya mbere, Rwanda Premier League, rwatangaje ko rwanze icyifuzo cya APR FC cyo gusubikisha umukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona izahuriramo na Police FC.
Ku wa Gatanu APR FC yandikiye Rwanda Premier League, isaba ko umukino wayo na Police wasubikwa kubera ko yateguriwe imikino myinshi y’ibirarane itagishijwe inama, kandi ko yumvikanye na Police FC ko uwo uteganyijwe ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha wasubikwa.
Nyuma yo kwakira Iyi baruwa urwo rwego rwahise ruhitamo gufata umwanzuro wo kwanga icyifuzo cya APR FC nubwo amakipe yombi yari yumvikanye.
Gahunda nshya ya Shampiyona ivuguruye igaragaza ko APR FC izakina imikino itandatu mu minsi 18 harimo ine izakina mu minsi 11 yonyine igasozwa n’uwo izakirwamo na mukeba Rayon Sports tariki ya 7 Ukuboza 2024 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Stade Amahoro.
