03 June 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Protais Mpiranya washakishwaga kubera Jenoside yapfuye mu 2006

13 May 2022 - 08:45
Protais Mpiranya washakishwaga kubera Jenoside  yapfuye mu 2006
Share on FacebookShare on Twitter

Ibiro by’umushinjacyaha w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) byemeje urupfu rwa Protais Mpiranya, wari ukuriye umutwe w’abarisirikare barinda Perezida Juvenal Habyarimana, washakishijwe igihe kinini kubera uruhare rukomeye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y’iperereza rigoye kandi rikomeye, ibiro by’ubushinjacyaha bwa IRMCT biremeza ko Mpiranya yapfuye ku itariki 5 Ukwakira 2006 i Harare muri Zimbabwe.

Mpiranya ni uwa nyuma mu bari ku isonga bashakishwaga bari barakorewe impapuro z’ibirego n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), unavugwa kuba yari Umuyobozi Mukuru mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubu hasigaye abantu batanu gusa batorotse ubutabera batarafatwa bagishakishwa na IRMCT.

Ku byerekeye iri tangazo ry’uyu munsi, Umushinjacyaha mukuru wa IRMCT Serge Brammertz yagize ati: “Kumenya amakuru nyakuri y’uwashakishwaga wa nyuma ukomeye ari we Protais Mpiranya, ni intambwe ikomeye mu bikorwa byacu byo gukomeza guharanira ubutabera ku bahohotewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Ku bahitanywe n’ibyaha bye, Mpiranya yari uwashakishwaga wari uteye ubwoba kandi wari uzwi nk’uwayoboye umutwe wari ushinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu mu gihe cya Jenoside ndetse na nyuma ya Jenoside akaba yarabaye mu buyobozi bw’umutwe wa FDLR.

Serge Brammertz ahamya ko kwemeza urupfu rwe bitanga ihumure n’ubumenyi bw’uko adashobora kongera guteza izindi ngaruka.

Ati: “Ibyavuye muri iri perereza kandi birahamya uburyo Umuryango w’Abibumbye ukomeje kudacogora mu gushakisha abakorewe impapuro z’ibirego zirebana n’ibyaha bikomeye cyane. Mu myaka hafi mirongo itatu Jenoside ibaye, ibiro byanjye bikomeje gushakisha abatorotse ubutabera batarafatwa no gukurikirana imanza zacu zisigaye, nk’urubanza rwa Felicien Kabuga, ari nako dufatanya n’inzego z’ubushinjacyaha z’u Rwanda n’ahandi.”

Yakomeje ashimira abafatanyabikorwa bacu ku ruhare runini bagize. Leta y’u Rwanda ikomeje kuba ku isonga mu bashyigikiye ibikorwa bya IRMCT kandi ikaba yaragize uruhare rukomeye muri iri perereza.

Yashimiye kandi abashinzwe umutekano n’abashinjacyaha bo mu bihugu nk’u Bubiligi, u Bufaransa, u Buholandi, Espagne, u Bwongereza, Amerika, Zimbabwe n’ahandi batanze ubufasha.

Akomeza agira ati: “Ibiro byanjye kandi birifuza gushimira by’umwihariko umusanzu w’ ibimenyetso bishingiye ku bumenyi byatanzwe n’ikigo cyo mu Buholande gishinzwe ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Netherlands Forensic Institute), akaba ari cyo cyakoze isuzuma rya DNA ku bisigazwa bya Mpiranya.

Nk’uwari ukuriye umutwe wari ushinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu, Mpiranya yakorewe impapuro z’ibirego na ICTR muri 2000, zinashyirwa mu ruhame muri uwo mwaka.

Yashinjwaga ibirego umunani bya Jenoside, kuba icyitso cy’abakoze Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara. By’umwihariko, yashinjwaga kuba yaragize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe abayobozi bakuru batari intagondwa igihe Jenoside yatangiraga barimo Minisitiri w’intebe Agathe Uwilingiyimana, Perezida w’Urukiko rurinda ubusugire bw’Itegeko Nshinga, Minisitiri w’Ubuhinzi na Minisitiri w’Itangazamakuru.

Yashinjwaga kandi ubwicanyi bw’abasirikare icumi b’Ababiligi bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihe.

Nyuma yo gutangaza ibirego bya ICTR bimushinja, Mpiranya yahungiye muri Zimbabwe mu mpera z’umwaka wa 2002, ari na ho yabaga kugeza apfuye.

Kuba Mpiranya yari ahari muri Zimbabwe, n’urupfu rwe rwabaye nyuma, byahishwe nkana n’umuryango we ndetse na bagenzi be kugeza ubu.

Ibiro by’umushinjacyaha wa IRMCT bizashyikiriza icyifuzo abacamanza ba IRMCT mu gihe gikwiye cyo kurangiza urubanza rwa Mpiranya.

Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

June 3, 2023
Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 47 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Muhanga: Abazi amakuru y’ahaherereye imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro barasabwa kuyatanga

June 2, 2023
Kirehe: Abaturage bazungukira kuri TVET yatwaye asaga miliyari

Kirehe: Abaturage bazungukira kuri TVET yatwaye asaga miliyari

June 2, 2023
Byinshi ku bihembo n’iserukiramuco bya Trace bigiye kubera mu Rwanda

Byinshi ku bihembo n’iserukiramuco bya Trace bigiye kubera mu Rwanda

June 2, 2023
Dr Sabin yagizwe Umuyobozi  w’Ikigega ghinzwe kurwanya ibyorezo

Dr Sabin yagizwe Umuyobozi w’Ikigega ghinzwe kurwanya ibyorezo

June 2, 2023
Inteko Rusange ya Sena yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda

Inteko Rusange ya Sena yatoye Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda

June 2, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo

June 3, 2023

Rwanda Medical Supply (RMS) Limited : Tender Notice for Provision of Maintenance of Faulty Equipments

June 2, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.