Perezida Kagame yitabiriye inama ya 29 yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Azerbaijan

Perezida Kagame yitabiriye inama ya 29 yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Azerbaijan

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yageze i Baku muri Azerbaijan kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024, aho yifatanyije n’abandi Bakuru b’Ibihugu bo hirya no hino ku Isi mu nama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (UN Climate Change Conference, COP29).

Ni inama Perezida wa Repubulika Paul Kagame aza kugiramo ibiganiro bishingiye ku mubano w’ibihugu bikaba byitezwe ko aganira n’abayobozi batandukanye barimo na Perezida Ilham Aliyev wa Azerbaijan wakiriye iyi nama ya COP29.

Inama mpuzamahanga y’amasezerano ku mihindagurikire y’ibihe izwi nka COP (‘Conference of the Parties’), iraza kuganira ku mahirwe akomeye yo kwihutisha ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe iterwa ubushyuhe bwinshi ku Isi.

COP29 irahuza abayobozi ba za Guverinoma, abacuruzi n’imiryango itegamiye kuri Leta kugira ngo bashakire hamwe ibisubizo bifatika ku kibazo cy’imihindagurikire y’ibihe.

Iyi nama kandi iribanda ku bijyanye n’imari, mu gihe hakenewe amamiliyari y’amadolari kugira ngo ibihugu bigabanye cyane ibyuka bihumanya ikirere kandi birinde ingaruka mbi zaterwa n’imihindagurikire y’ibihe.

Inama mpuzamahanga y’amasezerano ku mihindagurikire y’ibihe izwi nka COP (‘Conference of the Parties’) iba buri mwaka guhera mu 1995, muri uyu mwaka wa 2024 igiye kuba ku nshuro ya 29 ikaba ihuza ibihugu bitandukanye byo ku Isi kugira ngo biganire ku bibazo byerekeye imihindagurikire y’ibihe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yakubiwe kabiri agahimbazamusyi mbere yo guhura na Mali 12 Ugushyingo 2026 Saa 06:45
  2. Amavubi U23 yanyagiwe na Cameroun mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 11 Ugushyingo 2026 Saa 22:04
  3. Matela 200 n’ibitanda 75 byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye TSS Musamvu 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:20
  4. Eswatini: Abanyamahanga bacuruza binyuranyije n’amategeko bagiye guhambirizwa 11 Ugushyingo 2026 Saa 18:16
  5. Kicukiro: Polisi yataye muri yombi ukekwaho gucuruza ibyuma 11 Ugushyingo 2026 Saa 16:49