Hemejwe igihe cyo gusimbuza Komite Nyobozi ya Rayon Sports

Hemejwe igihe cyo gusimbuza Komite Nyobozi ya Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports yatumiye abanyamuryango bayo mu Nteko Rusange izaberamo n’amatora yo gusimbura Komite Nyobozi icyuye igihe, iteganyijwe tariki ya 16 Ugushyingo 2024. 

Ku wa 13 Nzeri ni bwo uwari Perezida w’Umuryango Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yeguye kubera uburwayi, bisa n’ibiciye igikuba kuko yasaga n’uyobora wenyine ndetse ubu bwegure bwaje nyuma y’isezera ry’Umunyamabanga Mukuru, Namenye Patrick wari watanze iminsi 30 y’integuza muri uko kwezi.

Ibi byatumye Ngoga Roger wari usanzwe ari Visi Perezida wa Kabiri ari we ufashe iyi kipe, aho yari amaze iminsi afashwa na bamwe mu bahoze bayobora Rayon Sports mu buzima bwa buri munsi kugeza ubwo manda ye irangiriye tariki ya 24 uku kwezi.

Uretse Komite Nyobozi ya Rayon Sports, Inteko Rusange izanatora abagize inama y’ubutegetsi y’iyi kipe “Board” aho abazayijyamo bazaba biganjemo abahoze bayobora iyi kipe mu bihe bitandukanye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44