Lt. Gen. Kabandana yitabye Imana

Lt. Gen. Kabandana yitabye Imana

Lt Gen Innocent Kabandana wakoze inshingano zitandukanye mu ngabo z’u Rwanda RDF, akaba yaranayoboye inzego z’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Ni amakuru yatangajwe na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025, ko yaguye mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe aho yari amaze iminsi yivuriza.

Nyakwigendera Lt. Gen. Kabandana yari umwe mu basore bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma yo gutangirana n’abandi basore n’inkumi ba RPA, urugamba rwo kubohora Igihugu mu 1990.

Akazi gatandukanye yakoze mu ngabo z’u Rwanda, harimo kuba yarayoboye umutwe wihariye wa Gisirikare.

Mu myaka ishize, yakoze imirimo inyuranye kuva mu bikorwa byo kurwana, kuyobora, guha imyitozo abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye hirya no hino ku mugabane wa Afurika.

Yabaye kandi umukozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda i Washington DC.

Nyakwigendera yabaye umuyobozi ushinzwe imibanire y’ingabo n’abasivili muri Brigade, Umuyobozi Mukuru w’amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, ndetse n’Umuyobozi wungirije ushinzwe abakozi b’ingabo muri Loni muri Sudani y’Epfo.

Yanabaye kandi Perezida w’Inama ishinzwe amasoko ya gisirikare, Umuyobozi Mukuru w’ibikoresho (Chief of Logistics) ku cyicaro gikuru cya RDF; Komanda w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Peace Academy.

Nyakwigendera Lt Gen Innocent Kabandana yakoze inshingano zitandukanye mu ngabo z’u Rwanda (RDF)
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  2. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  3. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  4. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  5. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54