Volleyball: U Rwanda rwageze muri ¼ cy’Igikombe cya Afurika

Volleyball: U Rwanda rwageze muri ¼ cy’Igikombe cya Afurika

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore muri Volleyball yatsinze iya Burkina Faso amaseti 3-0 mu mukino wa ⅛ cy’Igikombe cya Afurika, ibona itike yo kwerekeza muri ¼.

Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026, muri Kasarani Indoor Arena y’i Nairobi muri Kenya ahari kubera iri rushanwa rihuza amakipe akomeye ku Mugabane wa Afurika.

U Rwanda rwageze muri iki cyiciro nyuma yo gusoreza ku mwanya wa mbere mu Itsinda D n’amanota icyenda ku icyenda, nyuma yo gutsinda imikino yose uko ari itatu rwakinnye.

Muri uyu mukino wa ⅛ wakinwe uyu munsi, abakinnyi b’u Rwanda bawutangiye neza batsinda iseti ya mbere ku manota 25 kuri 19 ya Burkina Faso. Mu iseti ya kabiri na bwo Abanyarwandakazi bakomeje gusatira, bayitwara ku manota 25-16, mbere yo gusoza umukino batsinda iseti ya gatatu ku manota 25-8.

Muri rusange umukino warangiye u Rwanda rwatsinze Burkina Faso amaseti 3-0, rukatisha itike yo kwerekeza mu mikino ya ¼ aho ruzakina na Ghana yasezereye Zambia.

Abakinnyi u Rwanda ruri kwifashisha mu Gikombe cya Afurika
Abakinnyi Burkina Faso yifashishije muri uyu mukino
Byari ibyishimo ku bagize Ikipe y’u Rwanda y’abagore nyuma yo kubona itike ya 1/4
Ikipe y’u Rwanda yatsinze iya Burkina Faso igera muri 1/4 mu Gikombe cya Afurika
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44