Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze muri ½ cy’Igikombe cya Afurika isezereye Ghana

Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze muri ½ cy’Igikombe cya Afurika isezereye Ghana

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore muri Volleyball yatsinze iya Ghana amaseti 3-1 mu mukino wa ¼. cy’Igikombe cya Afurika, ibona itike yo kwerekeza muri ½.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Nzeri 2026, muri Kasarani Indoor Arena y’i Nairobi muri Kenya ahari kubera iri rushanwa rihuza amakipe akomeye ku Mugabane wa Afurika.

Abakinnyi b’u Rwanda batangiye neza umukino batsinda iseti ya mbere ku manota 25 kuri 17ya Ghana.

Iseti ya kabiri, u Rwanda rwakomeje gukina neza rutsinda amanota menshi ndetse ikinyuranyo kigera kuri atandatu (18-12).

Mu minota ya nyuma Ghana yagarukanye imbaraga nyinshi itangira kugabanya ikinyuranyo, abakinnyi badahuza neza mu kibuga, bituma bayitakaza ku manota rutsinzwe 26-24.

Iyi seti yasigiye abakinnyi b’u Rwanda amasomo yatumye binjira neza mu ya gatatu bayitsinda ku manota 25-19, mbere yo gusoza umukino batsinda iseti ya gatanu ku manota 25-18.

Muri rusange umukino warangiye u Rwanda rwatsinze Ghana amaseti 3-1, rukatisha itike yo kwerekeza mu mikino ya ½ ku nshuro ya kabiri yikurikiranya dore ko babigezeho mu 2023 muri Cameroun.

Muri iki cyiciro, iyi kipe y’u Rwanda izahura n’itsinda hagati ya Misiri na Tunisia.

Abakinnyi bakiniye u Rwanda muri uyu mukino
U Rwanda rwatsinze Ghana amaseti 3-1, rugera muri 1/2 cy’Igikombe cya Afurika
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25