Nyagatare: Uwarokotse Jenoside wahawe inzu ashima ko imurinze gusazira mu ruzerero

Nyagatare: Uwarokotse Jenoside wahawe inzu ashima ko imurinze gusazira mu ruzerero

Rwabukambizi Jean Damascene umusaza w’imyaka 78 utagiraga icumbi yahawe inzu yubakiwe n’ubuyobozi bw’Akarere ashima ko aruhutse gucumbika akaba agiye gusazira mu nzu ye. Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bugaragaza ko uyu musaza yari ku rutonde rw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari batarabona amacumbi kandi bari mu batishoboye.

Ubwo yashyikirizwaga inzu yubakiwe Rwabukambizi yavuze ko yashimishijwe cyane no kuba abonye aho kuba hitwa iwe kuko n’ubundi imyaka agezemo atari ukibasha kuziyubakira.

Yagize Ati: “Navutse mu 1948. Nigeze ibintu ariko nza kubibura nsigara gutyo. Ubu nari nshumbikiwe n’umuntu mu Murenge wa Tabagwe ariko nashimishijwe no kuba mbonye inzu yanjye. Ntabwo nigeze mbitekereza kuko sinari nshoboye no kujya kuyisaba. Gusa numvise bambwira ngo natoranyijwe mu bubakiwe ninze bajye kunyereka inzu.”

Akomeza agira ati: “Ntabwo nabona uko nshima kuko byandenze. Nejejwe no kuba ntagisaziye mu ruzerero aho ubu n’uwakumva yansura yabona aho ansanga mu buryo buhoraho. Mpawe inzu irimo byose n’ibyo ntakoreshaga bahise banyereka uko bikoreshwa. Ndashimira ubu buyobozi dufite, kuko abakiri bato bafite igihugu cyiza mbifurije kukirambiramo kuko twe hari amahirwe ubutegetsi bubi butagiye butwemerera kugira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague, washyikirije uyu musaza inzu yubakiwe, yavuze ko mu by’ingenzi umuntu akeneye harimo icumbi, akaba ari yo mpamvu ubuyobozi bukomeje gukora ibishoboka ngo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakeneye amacumbi bubakirwe.

Ati: “Buriya ikintu cy’ibanze wafasha umuntu ni ukumubonera icumbi. Inzu ituma umuntu agira umutuzo yaba hari n’ibyo ashoboye gukora abikora atuje kandi bikagenda neza. Ku bufatanye na MINUBUMWE buri mwaka w’ingengo y’imari tugira gahunda yo kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 badafite amacumbi. Ni gahunda izakomeza uko ubushobozi bugenda buboneka tugakemura iki kibazo cy’abadafite inzu.”

Iyi nzu yahawe umusaza Rwabukambizi Jean Damascene irimo ibikoresho byo mu nzu, yashyizwemo amashanyarazi yubakirwa igikoni n’ikigega cy’amazi aho byose byatwaye amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 18.

Rwabukambizi ahamya ko ashimishijwe nuko yahawe inzu, atazasaza agicumbitse
Ibyumba byombi icya ny’irinzu n’icy’abashyitsi byashyizwemo ibiryamirwa
Yahawe ibikoresho byo mu nzu
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44