Uturere dufite icyuho cya 39,1% mu ntego zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 10, 2026
  • Hashize umunsi 1
Image

Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane, ishami ry’u Rwanda (TI-Rwanda), watangaje ko hakiri icyuho cya 39,1% mu kwinjiza ibyihutirwa bya gahunda y’u Rwanda yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, NDC 3.0, bikorwa muri gahunda z’igenamigambi z’Uturere.

Ubushakashatsi bwakozwe na TI-Rwanda bugaragaza ko ibyo byihutirwa byamaze kwinjizwa muri gahunda z’igenamigambi z’Uturere ku kigero cya 60,9%.

NDC 3.0 ni gahunda y’intego u Rwanda rwihaye yo kugira uruhare mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, hashingiwe ku Masezerano ya Paris.

Ubwo bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara ku wa Kane tariki ya 10 Nzeri 2026, mu nama yahuje inzego zitandukanye kugira ngo zirebere hamwe aho ishyirwa mu bikorwa ry’intego za NDC 3.0 rigeze.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu Turere 10 ari two Gisagara, Ngoma, Ngororero, Nyanza, Nyagatare, Nyaruguru, Nyamagabe, Rusizi, Ruhango na Rutsiro, mu 2025.

Mu byagaragajwe nk’ibyuho bikomeye harimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aho iyinjizwa ry’ibyihutirwa bya NDC 3.0 mu igenamigambi ry’Uturere ryagaragaye kuri riri ku kigero cya 28% .

Ikindi cyiciro kiri ku kigero cyo hasi ni ugukusanya no gukoresha amakuru ajyanye n’ibihombo n’ibyangijwe n’imihindagurikire y’ikirere, aho cyageze kuri 30%.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI-Rwanda, Apollinaire Mupiganyi, yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe mu rwego rwo gutanga umusanzu mu kureba niba gahunda z’igihugu zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere zishyirwa mu bikorwa, cyane ko bifitiye abaturage akamaro.

Yagize ati: “Twashatse kureba uko Uturere dushyira mu bikorwa iyo gahunda y’Igihugu ijyanye n’imihindagurikire y’ikirere kuko tuzi ko ubuyobozi bwegerejwe abaturage.

Mu Turere rero ni ho hashobora kuzava igerwaho ry’icyerekezo Igihugu cyihaye kuko cyihaye ko muri 2035 kizaba cyagabanyije ibyuka bihumanya ikirere ku gipimo cya 53%, ntabwo byagerwaho Uturere tutabigizemo uruhare.”

Mupiganyi yavuze ko ubu bushakashatsi buri mu mushinga mugari TI-Rwanda ikora wo kugaragaza uruhare abaturage bagira mu bikorwa bibakorerwa.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibidukikije n’Imihindagurikire y’Ikirere muri Minisiteri y’Ibidukikije, Thadée Twagirimana, yavuze ko ari amahirwe kubona ubushakashatsi nk’ubu, kuko bufasha Leta kumenya ibyuho bihari no kubishakira ibisubizo.

Ati: “Ni amwe mu mahirwe tugize kuko bitwereka ibibazo bihari, nka Leta tugatekereza n’uburyo dushyiraho ingamba zo gusubiza ibyo bibazo.”

Yongeyeho ati: “Ibyuho rero byagiye bigaragara mu Turere, ni ho dushingira nka Minisiteri y’Ibidukikije tukareba mu mategeko yacu tukareba ko twakemura ibyo byuho, ndetse mu bufatanye n’inzego zitandukanye tukareba uko twabishyiraho iherezo.”

Ubushakashatsi bwanagaragaje ibyuho mu mijyi n’imiturire, bingana na 45%, ubwikorezi 48%, ingufu 53% n’imicungire y’ibiza 55%.

TI-Rwanda ivuga ko ibi bigaragaza ko nubwo gahunda z’igihugu zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ziri kwinjizwa muri gahunda z’ibyibandwaho n’Uturere, hakiri intambwe igomba guterwa kugira ngo zihinduke ibikorwa bifatika.

Ku rundi ruhande, ubuhinzi n’ibidukikije ni byo byagaragaje umusaruro uri hejuru, bingana na 80%, mu gihe amazi ari kuri 63%.

Icyakora, ubushakashatsi bugaragaza ko ikibazo kigikomeye ari uguhindura gahunda ziri ku mpapuro zigashyirwa mu bikorwa bifite ibipimo bisobanutse, ingengo y’imari n’uburyo bwo gupima umusaruro wabyo.

TI-Rwanda kandi yagaragaje ko amakuru y’ikirere akoreshwa mu igenamigambi ku kigero cya 68%, mu gihe igenamigambi rishingiye ku byago riri kuri 65%.

Yakomije ko ibi bishobora gutuma ibikorwa biteganywa bidashingira ku makuru ahagije ajyanye n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere muri buri Karere.

Ku ruhare rw’abaturage n’abandi bafatanyabikorwa, inzego za Leta ni zo zigaragara cyane mu igenamigambi rya DDS, ku kigero cya 87%, mu gihe imiryango itari iya Leta iri kuri 73%, naho abikorera bakaba kuri 70%.

TI-Rwanda isanga hakenewe kongera uruhare rw’abaturage, abagore, urubyiruko n’abantu bafite ubumuga mu igenamigambi no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Uwo Muryango kandi wasabye ko imihigo y’igihugu ku mihindagurikire y’ikirere ishyirirwaho gahunda ihamye yo guteganywa, igahabwa ingengo y’imari kandi igashyirwa mu bikorwa, cyane cyane ku rwego rw’ibanze.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI-Rwanda Mupiganyi Appolinaire avuga ko ubwo bushakashatsi buzafasha Uturere
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 10, 2026
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE