USA: Hamuritswe Ibuye ry’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

USA: Hamuritswe Ibuye ry’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyarwanda batuye muri Leta ya Maine muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), ku wa Mbere taliki ya 29 Gicurasi bamuritse ibuye ry’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ryashyizwe mu Busitani bwitwa Deering Oaks Park mu Mujyi wa Portland. 

Ni ibuye ryashyiriweho guha icyubahiro abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gukomeza ubukangurambaga bwo kurwanya abayipfobya, abayihakana n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside. 

Uwo muhango ni kimwe mu byaranze  igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n’Abanyarwanda batuye cyangwa bakorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, by’umwihariko muri Leta ya Maine. 

Uwo muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro barimo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) Dr. Bizimana Jean Damascè, ari na we wari Umushyitsi Mukuru. 

Perezida wa Ibuka muri Leta ya Maine Jules Mutoni, yagaragaje akamaro k’iryo buye ry’urwibutso mu kongera ubukangurambaga bugambiriye kwigisha no gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Mu butumwa yageneye abitabiriye imurikwa ry’iryo buye ry’urwibutso, Mutoni yashimangiye agaciro ko kwibuka no gukumira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo aho iva ikagera.

Minisitiri Dr. Bizimana, yagaragaje uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa Umuryango Mpuzamahanga ubikurikirana ariko ntugire icyo ukora. 

Yongeyeho ko uwo Muryango Mpuzamahanga warebereye igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa mu bugome ndengakamere, ufite inshingano zo kwibuka no gukumira ko Jenoside yabaye mu Rwanda itagira ahandi iba ku Isi. 

Yagize ati: “Intego ya mbere ni ukwibuka amateka ya Jenoside no gukumira izindi Jenoside zabaho mu bihe biri imbere.”

Minisitiri Dr. Bizimama yashimiye Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika baharaniye ko iri buye rishyirwaho nk’ikimenyetso gitanga ubutumwa ku bariho no ku binyejana bizakurikira. 

Iryo buye ry’urwibutso ryamuritswe i Portland nyuma y’irindi riri mu Busitani bwitiriwe Mutagatifu Sitefano (St. Stephen gardens) mu Bwami bw’u Bwongereza (UK) ryamuritswe mu mpera z’icyumweru gishize. 

Ibuye ry’Urwibutso ryashyizwe mu Busitani bwo mu Mujyi wa Portland
Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascè, ageza ijambo ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44