Urupfu ruraryana ariko rurigisha Davido asezera ku nshuti ye Tiny

Urupfu ruraryana ariko rurigisha Davido asezera ku nshuti ye Tiny

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria David Adedeji Adeleke uzwi cyane mu muziki nka Davido mu gahinda kenshi yasezeye inshuti ye Tiny witabye Imana agaragaza ko urupfu rubabaza ariko rwigisha. Ni bimwe mu byo Davido yagarutseho mu ijambo ryo gusezera kuri Tiny mu muhango wo kumushyingura wabaye ku wa 29 Gicurasi 2026.

Davido yagaragaje ko kubura inshuti ye bigoye kubyakira icyakora binagoye kubyemera. Yagize ati: “Kuba Tiny atagihari bindemereye umutima kandi birababaje, icyakora birangoye kwemera ko atagihari, birakomeye pe!”

Yongeyeho ati: “Urupfu rurababaza kandi rutanga amasomo. Tiny yari umuntu udasanzwe! yari umuntu warangwaga n’imbaraga, ibyishimo, imbaduko n’ubushobozi bwo gutuma aho ari hose harangwa ubuzima bwuje umunezero none ubu turimo kumuvuga mu mpitagihe cyangwa ahahise.

Ubusanzwe Tiny, amazina ye bwite ni Denis Ukonho, akaba yari azwi nka ‘Tiny Ego’ cyangwa Ego222, yari umwe mu nshuti za hafi cyane za Davido ndetse akaba yari mu itsinda rye ry’inshuti rizwi nka 30BG (30 BillionGang). Bakunze kugaragara kenshi bari kumwe mu ngendo, ibirori no mu bikorwa bitandukanye by’imibereho yabo ya buri munsi. Davido yamufataga nk’umuvandimwe.

Inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Tiny yasakaye tariki 6 Werurwe 2026, abo mu muryango we n’inshuti ye Davido batangaje ko yazize indwara y’umutima akaba yashyinguwe tariki 29 Gicurasi 2026.

Davido (ibumoso) n’uwari inshuti ye Tiny iburyo, Davido avuga ko urupfu rwamuhaye isomo kuko atigeze yiyumvisha ko azavuga inshuti ye mu mpitagihe
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44