Umuryango ni wo shingiro ry’ubukungu bw’igihugu- Dr Uwamariya

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ugushyingo 30, 2023
  • Hashize umwaka 1
Image

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere Dr. Usta Kaitesi, yifatanyije na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango MIGEPROF mu biganiro bigenewe abayobozi b’Inzego z’ibanze ku ruhare rwabo mu kwimakaza ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Kuri uyu wa Kane, asoza ibi biganiro, Minisitiri wa MIGEPROF Dr Uwamariya Valentine, yibukije ababyitabiriye ko umuryango ari wo shingiro ry’ubukungu bw’igihugu.

Yagize ati: “Umuryango urindwe hakemurwa ibibazo birimo amakimbirane, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi bibazo kuko ari wo shingiro ry’iterambere  ry’Igihugu”.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere Dr. Usta Kaitesi yatanze ikiganiro cyagarutse ku ihame ry’uburinganire n’uko ryubahirizwa, cyane ko ari ryo shingiro ry’umuryango utekanye n’imiyoborere myiza.

Nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bugaragaza ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego z’ibegereye CRC2023, Akarere ka Nyabihu kaza imbere  mu Ntara y’Iburengerazuba mu kwimakaza ihame ry’Uburinganire ku gipimo cya 85.20%.

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba Maj Gen Nkubito Eugene, yatanze ikiganiro cyagarutse ku ishusho y’umutekano mu Ntara.

Yasabye abayobozi b’Inzego z’ibanze kuba ijisho ry’abaturage, kurinda umutungo wa Leta no kubafasha kwizihiza neza iminsi isoza umwaka babarindira umutekano.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Dushimimana Leandre, yasabye abayobozi batandukanye gushyira abaturage ku isonga.

Yagize ati: “Mukoreshe amahirwe nk’aya arimo ibiganiro, nk’ibi abayobozi batandukanye bakoresha amahirwe nk’aya arimo ibiganiro nk’ibi mu gufasha gukemura ibibazo by’abaturage ndetse no gushyira umuturage ku isonga”.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Ugushyingo 30, 2023
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE