Umunyamakuru Robert Mackenna yashyingiranywe n’umukunzi we

Umunyamakuru Robert Mackenna yashyingiranywe n’umukunzi we

Umunyamakuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Cyubahiro Robert McKenna yashyingiranywe n’umukunzi we Uwase Louise bari baherutse gusezerana imbere y’amategeko.

Ni ubukwe bwaranzwe n’ibirori bibereye ijisho byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Nyakanga 2026, bibanzirizwa n’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye muri La Palisse i Gashora ndetse hakurikiraho n’uwo gusezerana Imbere y’Imana.

Muri Gashyantare 2026 ni bwo Robert Cyubahiro McKenna yambitse impeta Louise Uwase amusaba ko yamwemerera kuzamubera umugore undi na we arabyemera.

Kuva ubwo batangiye urugendo rw’imyiteguro rwabagejeje ku gusezerana mu mategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya tariki 25 Kamena 2026.

McKenna ni umwe mu banyamakuru bamenyekanye cyane ubwo yakoraga kuri Royal FM, aho yavuye yerekeza kuri RBA by’umwihariko akaba akunzwe mu kiganiro ‘Magic Drive’ gitambuka kuri Magic FM.

Biteganyijwe ko ibindi birori birimo gusezerana imbere y’Imana no kwiyakira byose biri bubere muri La Palisse i Gashora.

Cyubahiro ahobera umukunzi we Uwase
Umukunzi wa McKenna akimugeraho yabanje kumwambika impeta y’urudashira
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48