Umujyi wa Kigali urashishikariza abatuye mu manegeka kuhimuka

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 22, 2023
  • Hashize amezi 8
Image

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko abaturage batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga batangiye kwimuka, bugasaba abagituye ahabagiraho ingaruka kwimuka.

Mu Kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeri 2023, abayobozi b’Umujyi wa Kigali bagarutse ku ngingo zitandukanye zijyanye n’ubuzima bw’abawutuye muri rusange, harimo imiturire, ibikorwa remezo, siporo n’ibindi.

Meya w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence, yasobanuye ko hari abaturage batangiye kwimuka ndetse yibutsa ko hagiye kugwa imvura nyinshi ishobora guteza ibiza.

Yagize ati: “Bamaze iminsi bimuka ariko uyu munsi turabibutsa ko ya mvura twababwiraga yatangiye kugwa kandi iri kugwa nabi kurusha uko twabiekerezaga.

Imiryango 4230 ni yo imaze kwimurwa kuva muri Mata na Gicurasi, ivanwa ahantu hashobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga. Imiryango 2809 yo muri Gatsata na Gisozi mu Karere ka Gasabo ni yo ikiri ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rubingisa yongeye kwibutsa abantu bose kugenzura ko ibisenge biziritse, kwimuka munsi y’imikingo no hafi ya ruhurura ziteje akaga no gusana inzu bigaragara ko zishobora gusanwa no gukomeza izindi ngamba zo gukumira no guhangana n’ibiza.

Muri icyo kiganiro n’itangazamakuru, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwashishikarije abagenda mu Mujyi gukoresha imihanda itandukanye hagamijwe kwirinda umuvundo w’imodoka.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo Merard Mpabwanamaguru yagize ati: “Umujyi wa Kigali ukomeje kubaka imihanda myinshi, turasaba abantu kuyikoresha mu rwego rwo kugabanya umuvundo w’imodoka mu bice bimwe na bimwe”.

Ku bijyanye na Siporo Meya Rubingisa yatanze icyizere ku kurushaho kunoza imikoranire n’amakipe aterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.

Ati: “Dufite amakipe dukorana cyangwa dutera inkunga. Amikoro adushoboje twashyiramo n’izindi siporo. Iyo urebye ni amakipe akinira mu Mujyi. Dushobojwe twakongera n’ahandi muri za Karate no mu magare”.

Yongeyeho ati: “Ni byo koko hari igihe tutabagezaho inkunga twemeye ku gihe. Icyo twakora ni ukureba uko bitabatera ikibazo cyangwa bikabashyira mu madeni. Amakipe amaze kugira aho agera n’abo bakwiye kureba ibikorwa byabyara inyungu, amafaranga. Ntitubaha inkunga kuko tuba dufite amasezerano twasinyanye”.

NYIRANEZA JUDITH

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 22, 2023
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE