RIB yasabye Abanyarwanda kwirinda kuyikoresha nk’igikangisho ku bandi

  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 16, 2026
  • Hashize amasaha 16
Image

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasabye Abanyarwanda kwirinda kurukoresha nk’igikangisho kigamije gutera ubwoba abandi, ahubwo bakarufata nk’urwego rushinzwe kurengera umutekano n’inyungu z’abaturage muri rusange. Ibi byatangajwe nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakunze kugaragara abantu basaba RIB guta muri yombi cyangwa gukora iperereza ku bantu badahuje na bo ibitekerezo ku ngingo runaka.

Ibi byongeye kugaragara kuva ku wa Gatanu, ubwo bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga basabaga ko umunyamakuru Kayitesi Yvonne, uzwi nka Tessy, atabwa muri yombi ndetse agapimwa ibiyobyabwenge, nyuma y’aho yari yatangaje amagambo ataravuzweho rumwe ku bafana b’Ikipe ya Rayon Sports abita ko badasirimutse.

Aya magambo yakuruye umujinya mu bakunzi ba Rayon Sports, bamwe bamwibasira mu magambo mabi, bituma Tessy, yongera gutangaza ubutumwa busaba imbabazi. Yagize ati: “Ndasaba imbabazi ku bw’amagambo adakwiye nakoresheje ubwo nari mu kiganiro cya Podcast na Naissa Cynthia mu minsi ishize. Ayo magambo ntiyari agamije kugaragaza urwango, kubahuka cyangwa inabi hagati yanjye na Rayon Sports, abakinnyi bayo, ubuyobozi bwayo cyangwa abafana bayo.”

Tessy yavuze ko yubaha Rayon Sports n’abakunzi bayo, ashimangira ko yicuza ingaruka amagambo ye yateje kandi ko atari agamije guteza urwango cyangwa amakimbirane muri rubanda.

Hari abasabye RIB ko yamuta muri yombi

Nubwo Tessy yasabye imbabazi, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kumusabira guhanwa, ndetse hari n’abasabye RIB kumukoraho iperereza ko yaba akoresha ibiyobyabwenge.

Uwitwa Teta yanditse kuri X asaba RIB gutangira iperereza kuri Tessy, anasaba ko yapimwa niba adakoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi na kokayine.

Yagize ati: “Turasaba RIB ko yatangira iperereza kuri uyu mugore niba nta biyobyabwenge akoresha. Ntabwo byumvikana ukuntu umuntu muzima udakoresha ibiyobyabwenge, yavuga ariya magambo ateye isoni kuri Rayon, nyamara ari yo kipe yonyine yo mu Rwanda yahesheje ishema u Rwanda. Turasaba RIB kumuta muri yombi agapimwa ko adakoresha urumogi cyangwa kokayine.”

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ku mugoroba wo ku wa 15 Kanama 2026, yasubije ‘Teta’ ko RIB idakwiye gufatwa nk’igikangisho, ahubwo ko Abanyarwanda bayifata nk’urwego rwubashywe kandi rukorera mu nyungu rusange.

Yagize ati: “Uraho Teta, usibye ko yasabye imbabazi [Tessy] ku magambo avuga ko atari meza yakoresheje, ndajya inama ko RIB yacu kandi yanyu itakoreshwa nk’igikangisho. Reka twese duharanire ko RIB itaba urwego rukangitse, ahubwo ibe urwego rwubashywe, byose ku neza ya rubanda.”

Nyuma y’ubutumwa bwa Dr. Murangira ndetse no kuba Tessy yasabye imbabazi, bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bagaragaje ko bamubabariye, mu gihe abandi bakomeje gusaba ko ahanwa ku bw’amagambo yavuze.

Umunyamakuru Tessy wise abafana ba Rayon Sports abadasirimutse yasabiwe gufungwa
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry yasabye Abanyarwanda kwirinda gufata RIB nk’igikangisho ku bandi
  • KAMALIZA AGNES
  • Kanama 16, 2026
  • Hashize amasaha 16
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE