Uko  u Rwanda rwatsinda birambye izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa 

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 8, 2026
  • Hashize amasaha 11
Image

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bidakora ku nyanja kiri mu byagizweho ingaruka  n’ibibazo by’ubukungu byugarije Isi byatewe n’intambara iri mu bice bitandukanye by’umwihariko iyatangijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli kuri Iran mu  mpera za Gashyantare 2026.

Iyo ntambara, kimwe n’izindi zo mu Burasirazuba bwo Hagati, ikomeje gutuma ibiciro bitumbagira  ku isoko, ubuzima bukagora ikiremwa muntu bitewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibindi byazamutse ku rwego ruhangayikishije abatagira ingano ku Isi.

Ibyo bishimangirwa n’izamuka rikabije ry’ibikomoka kuri peteroli rigira ingaruka mu nzego zose aho muri Kamena 2026, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko litiro ya lisansi igeze ku 2 938 Frw, mu gihe ya mazutu ari 2 927 Frw; bikaba bigaragaza ko ugereranyije n’ukwezi nkuko mu 2025, Mazutu yiyongereyeho amafaranga 1 280 Frw, Lisansi yiyongera 1 305 Frw 

U Rwanda rugaragaza ko ibihe nk’ibi bigoye Isi kandi na rwo ntaho rwabihungira, rugomba kugerwaho n’izo ngaruka, kandi rutabuza ihindagurika n’izamuka ry’ibiciro ko ahubwo nibura igishobora guca intege iryo zamuka ari ukongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ibindi nkenerwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Amb. Uwihanganye Jean De Dieu ashimangira ko umuti urambye u Rwanda rwavuguta ari ukongera umusaruro w’ibyo rukora haba mu buhinzi ndetse n’ibindi nkenerwa. Yagize ati: “Iyo ufite umusaruro mwinshi ku isoko bituma ibiciro biguma aho byari biri. Ikintu cy’igihe kirerekire kizadukura muri ibi bibazo byose ni  ugukora byinshi mu Rwanda, ni ukongera umusaruro.”

Amb. Uwihanganye ashimangira ko mu gihe umusaruro wazongerwa ukaba mwinshi ku isoko  abantu bakihaza mu biribwa n’ibindi bimwe bitumizwa mu mahanga, ibiciro bitakomeza gutumbagira bikabije mu gihe Isi isumbirijwe.

Ibiciro by’ibiribwa n’ibindi byangombwa by’ibanze bikomeje  kuzamuka ku isoko ry’u Rwanda aho muri iyi Kamena  2026, nk’ibirayi bizwi nk’umweru biri kugura hagati ya 700 na 900 Frw mu gihe ibya  Kinigi bigurwa hagati ya 1 000 na 1 400Frw.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko ibiciro ku isoko muri Mata 2026, byiyongereye ku kigero cya 13% mu Mujyi, mu gihe mu cyaro byiyongereye ku kigero cya 10,6% ugereranyije n’ukwezi nk’uko k’umwaka ushize.

NISR yatangaje ko ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,8%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 17,1%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 21,3%.

Ubwo RURA yatangazaga  ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli ku wa 05 Kamena 2026, aho  Mazutu yiyongereyeho 700 Frw, ikaba 2,927 Frw kuri litiro, lisansi  ikaguma ku  2,938 Frw,  Leta y’u Rwanda yatangaje ko yashyizemo nkunganire ingana na 18,26% kuko iyo itaza gushyiramo nkunganire iba yatangaje ko Litiro  ya Mazutu ari 3,581 Frw.

Amb. Uwihanganye ahamya ko bitewe n’ibihe Isi irimo nta kizabuza ibiciro gutumbagira kimwe n’uko  bishobora kugabanyuka  mu gihe ibihugu bihanganye byajya mu mishyikirano, ariko u Rwanda ruzakora ibishoboka ngo umuturage ntaremererwe cyane n’ibiciro ndetse ibikomoka kuri peteroli ntibibure ku isoko ry’u Rwanda.

Avuga ko ntakizabuza izamuka ry’ibiciro ku isoko ariko nibura iri zamuka ribayeho mu gihe Igihugu kigeze mu isarura aho ibyo kurya bitazabura ku isoko.

Agira ati: “Birashoboka ko igiciro cyo gutwara ibintu gishobora kuzamuka ku masoko  ariko twarebye n’uko tugeze mu bihe tuzaba dufite umusaruro kuko icyo tureba ntabwo ari igiciro gusa,   tureba n’igiciro ku isoko ry’ibiribwa cyangwa n’ibyo ugiye guhaha. Ku biribwa tugeze mu gihe cy’umusaruro aho hazaba hari ibiribwa ku isoko n’umusaruro mwinshi.”

Icyakora Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin aherutse kwihanangiriza no kuburira abacuruzi babona Igihugu cyinjiye mu bihe bidasanzwe bakabyuririraho bahenda abaguzi ku rugero ruri hejuru.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 06 Kamena 2026, Minisitiri Dr. Nsengiyumva yavuze ko mu bihe nk’ibi ntawugomba kuvinisha amufatirana n’ibihe asaba ko ba rusahuriramunduru bamaganirwa kure. Yavuze ko Igihugu kizi neza ko Abanyarwanda batorohewe bitewe n’aho ibiciro bigeze ariko hazakomeza gukorwa ibishoboka kugira ngo ubuzima bukomeze.

Kuva intambara ya Iran, Isiraheli na Leta Zunze Ubumwe yatangira mu mpera za Gashyanyatare 2026; muri uko kwezi mu Rwanda litiro ya Lisansi yaguraga 1 989 Frw,  mu gihe iya Mazutu yari 1 948 Frw;  bikaba bigaragaza izamuka rya 949 Frw kuri Lisansi mu mezi ane  mu gihe Mazutu na yo rikaba 979 Frw. Nubwo bimeze bityo ariko biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku gipimo cya 6,8%, akaba ari izamuka riruta kure impuzandengo ya Afurika iri hagati ya 4,3% na 4,5%.

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA Amb. Uwihanganye Jean De Dieu yavuze uko u Rwanda rushobora gutsinda birambye izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin yavuze ko u Rwanda ruzakora ibishoboka ngo umuturage yoroherwe n’ibiciro
Kongera umusaruro w’ubuhinzi mu byafasha u Rwanda kugabanya uburemere bw’ihindagurika ry’ibiciro ku masoko
  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 8, 2026
  • Hashize amasaha 11
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE