Nyagatare: Imiteja n’urusenda bitanga toni hafi ibihumbi bitandatu 6 ku mwaka
Akarere ka Nyagatare gakomeje gushyira imbaraga mu gufasha abahinzi b’imbuto n’imboga kugira ngo bahabwe ubufasha bubongerera umusaruro ndetse n’amafaranga yo gukomeza igishoro. Ubuhinzi bw’imiteja n’urusenda bwo mu bwoko bwa Birdseyes na Habanero bukorerwa mu bice bitandukanye by’aka Karere, hagamijwe kwinjiza amadovize no guteza imbere imibereho y’abaturage.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare butangaza ko buri mwaka butanga umusaruro w’imiteja ungana na toni 3 430 zihingwa kuri hegitari 343 mu gihe urusenda rutanga toni 2 410 zihingwa kuri hegitari 241. Abahinzi b’imiteja n’urusenda bavuga ko ubu buhinzi bukomeje gutanga umusaruro ufatika ku buzima bwabo kuko bubaha amafaranga kubera isoko ryagutse bufite.
Bamurerere Christine uhinga imiteja kinyamwuga mu Kagari ka Kabare, Umurenge wa Rwempasha, mu Karere ka Nyagatare, agira ati: “Ubu buhinzi buri kumbera ishingiro ry’ubukungu kuko mbukora mbukunze kandi nkabukora neza. Icyambere ni ubuhinzi bufitiwe isoko ndetse rimwe na rimwe dutangira guhinga dufitanye amasezerano n’abazagura umusaruro. Ni ubuhinzi buri kumpa amafaranga meza ndetse mfite icyerekezo cyo kwagura aho nkorera.”
Akomeza ahamya ko kuva yatangira gukora ubu buhinzi amazemo imyaka ibiri gusa, yatangiye kubona inyungu ishimishije uhereye ku bumenyi agenda yunguka ndetse akaba anateganya kunguka amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 20. Turatsinze Amos uhinga urusenda, na we avuga ko mu gihe gito amaze atangiye ubu buhinzi buri kumwungura ku buryo bufatika.
Yagize ati: “Mbere nahingaga mvangavanga imyaka bikarangira nta na kimwe mboneye umusaruro. Nyamara aho mpingiye urusenda ubu ndinjiza amafaranga aho nko kuri uyu musaruro maze kwinjiza ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda kandi ndacyasarura. Aya mafaranga amfasha guhaha ibindi nkeneye mu rugo yemwe n’ibyo ntashoboraga kubona mbere.”
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Dr. Uwituze Solange agaragaza ko ubuhinzi bw’imboga n’imbuto iyo bwitaweho neza buba ishoramari rikomeye ku babukora ndetse bukanateza imbere ubukungu bw’Igihugu.
Ubuhinzi bw’imboga n’imbuto bugenda bwitabirwa mu karere ka Nyagatare, nyuma yuko hashyizweho ibikorwa remezo byo kuhira hifashishijwe umugezi w’umuvumba ndetse n’uwakagera. Dr. Uwituze Solange agira ati: “Ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ni bumwe mu bwinjiza amafaranga arimo n’amadovize. Mu cyanya cy’Umuvumba hari abahinzi benshi bamaze kwitabira ubuhinzi burimo ubw’imiteja, urusenda n’ibindi.”
Yakomeje asaba abaturage kubyaza umusaruro aya mahirwe ari mu buhinzi bw’imboga n’imbuto by’uwihariko mu byanya Leta yatunganyije ikabishyiramo ibikorwa remezo byo kuhira. Iyi Minisiteri ihamya ko ubu buhinzi ari ishoramari ryunguka ku babukora neza kuko bufite isoko mu Rwanda no hanze yarwo.
Guverinoma y’u Rwanda igenda yongera umubare w’abahinzi b’imiteja n’urusenda bitabira ubwishingizi bw’ibihingwa, bishyurirwa 40% na Leta binyuze muri gahunda ya Tekana mu rwego rwo kwirinda igihombo gituruka ku ihindagurika ry’ikirere.
