Ibyanya bigega bya hegitari 600 000 byitezweho gukuba 2 umusaruro w’ubuhinzi-MINAGRI

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 6, 2026
  • Hashize amasaha 4
Image

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Ndabamenye Telesphore yasabye abafatanyabikorwa mu buhinzi gushyigikira gahunda ya Leta yo kongera umusaruro binyuze mu byanya bigega aho hateganyijwe hegitari zisaga ibihumbi 600 zo kwitaho mu buhinzi ku buryo zizongera umusaruro w’ibihingwa byatoranyijwe ukaba wakwikura inshuro zirenze ebyiri.

Yabigarutseho tariki ya 5 Kamena 2026, ubwo Umushinga Tubura watangizaga ibikorwa byo gutangira ibihembwe by’ihinga 2027A na B.

Dr Ndabamenye yashimangiye ko mu gihembwe cy’ihinga A cya buri mwaka ari ho hakorwa ibikorwa byinshi by’ubuhinzi aho haba hakenewe imbaraga zihagije.Yagize ati: “Kimwe n’abandi bafatanyabikorwa nkuko Tubura yatangije igihembwe cy’ihangije, isuka ni iya kare,hari ibyo twaganiriyeho inzego za Leta, tugomba kuba twiteguye uko batunganya imbuto.

Uko tuzikurikirana, gupima ifumbire kugira ngo tubone uko tubishyira muri gahunda nshya yo mu byanya bigega ubu dufite hegutari ibihumbi 600, dusaba ko abahinzi begerwa bagafashwa kuzamura umusaruro bigishwa imihingire myiza no gushyiraho guhanga udushya.”

 Yakomeje asaba ko abahinzi bafashwa kuzabona amasoko, gahunda yo kuhira n’ibindi bigamije guhangana n’ibyatuma umusaruro utiyongera.

Minisitiri Dr Ndabemenye yahamije ko mu mpera za Kamena u Rwanda ruzaba rwamaze kwitegura igihembwe cy’ihinga 2027A aho kizatangira muri Nzeri 2026.

Minisitire y’Ubuhinzi n’Ubworozi( MINAGRI) yashimangiye ko ibyanya bigega byitezweho kuzatanga umusaruro uhagije kuri hegitari, aho abaturage bazashyirwa hamwe bakaganirizwa ku buryo bwo kongera umusaruro ku buryo bazakuba kabiri umusaruro babonaga kuri hegitari.

Dr Ndabamenye yashimangiye ko hashyizwe imbere guteza imbere ibihingwa bikenerwa cyane ku isoko. Ati:”Tuzibana ku bihingwa bibura ku isoko bigatuma ibiciro byiyongera, bishobora gufasha mu ikura ry’imijyi, bihunikwa kandi byongerera agaciro umusaruro. Twavuze ko ibihingwa byose bikomeza gushyigikirwa.”

Mu bihingwa MINAGRI ivuga ko bizashyigikirwa harimo ibinyampeke, birimo umuceri,ibishyimbo, imboga n’imbuto zoherezwa mu mahanga.

Dr Ndabamenye ati: “Tuzibanda bihingwa 10, haba harimo ibinyampeke, ibinyamisogwe,hakazamo imboga n’imbuto kugira na byo bibashe kujyanwa ku isoko mpuzamahanga. Ariko mu bijyanye no gukoresha inyongeramusaruro zuzuye abaturage bakaba bigishijwe neza, tuzibanda cyane cyane ku bihingwa bitatu bizamura umusaruro ari byo bigori, ibirayi n’umuceri.”

Umuyobozi Mukuru wa Tubura Bwiza Belinda yavuze ko muri iki gihembwe cy’ihinga batangiye biyemeje gukomeza gushyigikira abahinzi nk’uko bagiye babigaragaza mu myaka ishize.

Yagize ati: “Icyatuzanye ni ukugaragaza inkunga Tubura yahaye abahinzi bato bato mu gihembwe cy’ihinga cya 2026B, gusangiza abandi amasomo twakuye muri icyo gihembwe, no gutegura igihembwe gikurikiraho cya 2027A. Ubusanzwe amezi ya Kamena na Nyakanga tuyakoresha twitegura igihembwe gishya cy’ihinga. mu gihembwe gishize no mu mwaka ushize muri rusange twabonye ubusabe buri hejuru cyane. Twafashije abahinzi barenga miliyoni 2,7 hirya no hino mu gihugu.

Nanone kandi, ibikorwa byacu byagize uruhare mu kongerera abahinzi inyungu zingana na miliyoni 168 z’Amadolari ya Amerika (miliyari 245,1 z’amafaranga y’u Rwand). Aya ni amafaranga y’inyongera abahinzi bungutse biturutse ku kwinjira muri gahunda ya Tubura. Ibi bigaragaza ko serivisi dutanga zikenewe cyane.”

Yavuze ko harimo gushakwa uburyo bahuza imbaraga n’abafatanyabikorwa bose kugira ngo inyongeramusaruro ziboneke ku gihe kandi zihagije, ndetse hanakemurwe zimwe mu mbogamizi zihari mu rwego rw’ubuhinzi zirimo ibibazo biterwa n’ibibera ku rwego mpuzamahanga, bituma ibiciro by’ibicuruzwa bitandukanye bikomeza kuzamuka. By’umwihariko, ibiciro by’ifumbire mvaruganda bikomeje kwiyongera.

Yashimangiye ko kandi urubyiruko n’abagore biyemeje kubashyigikira by’umwihariko kugira bakomeze kwiteza imbere binyuze mu buhinzi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Ndabamenye Telesphore yashimangiye ko ibyanya bigega bizakuba kabiri umusaruro w’ubuhinzi bw’u Rwanda
Umuyobozi Mukuru w’Umushinga Tubura Bwiza Belinda
  • Imvaho Nshya
  • Kamena 6, 2026
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE