Uganda: Ubucuruzi bwagizweho ingaruka n’itegeko rirwanya abatinganyi

Uganda: Ubucuruzi bwagizweho ingaruka n’itegeko rirwanya abatinganyi

Amerika yasohoye ubujyanama ku bucuruzi bwa Uganda kuri uyu wa 23 Ukwakira, ivuga ko bwahuye n’ingaruka zishobora no kuba zakwiyongera, bitewe n’itegeko rirwanya abatinganyi (LGBTQ) ryamaganwe n’ibihugu byinshi ndetse n’Umuryango w’Abibumbye.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza “Reuters” banditse ko iyi nama yatanzwe n’ishami rya Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Ishami ry’umurimo, ubuzima, serivisi n’ubucuruzi, hamwe n’ikigo cy’Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga.

Iri tegeko ryamaganywe na Guverinoma z’Iburengerazuba, harimo na Washington, ndetse na Banki y’Isi kandi bimwe mu bihugu byahagaritse amamiliyari y’amadolari y’inkunga z’amahanga iki gihugu cyakiraga buri mwaka.

Muri Kamena, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yashyizeho amategeko ahagarikira ingendo abayobozi ba Uganda   nyuma yo gutora aya mategeko.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kandi yavuguruye uburyo bw’ingendo muri Uganda ku baturage b’Amerika kugira ngo bagaragaze impungenge  z’abantu ba LGBTQ.

Amategeko arwanya LGBTQ, muri Uganda afatwa nk’amwe mu yakaze ku Isi yashyizweho muri Gicurasi kandi atanga igihano cy’urupfu kubera ‘ubutinganyi bukabije’ n’icyaha gikubiyemo kwanduza virusi itera SIDA binyuze mu mibonano mpuzabitsina.

Iri tegeko rivuga ko ibigo birimo Itangazamakuru n’imiryango itegamiye kuri Leta biteza imbere ibikorwa bya LGBTQ, bizacibwa amande akomeye.  Riteganya kandi igifungo cya burundu ku baryamana bahuje igitsina  n’igifungo cy’imyaka 20 kubera guteza imbere abaryamana bahuje igitsina.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yavuze ko iri tegeko ryashyize ahagaragara ihohoterwa rikorerwa abantu ba LGBTQ, cyane cyane ku bantu ku giti cyabo.

KAMALIZA AGNES

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yanganyije na Kenya mu mukino wa gishuti (Amafoto) 5 Ukwakira 2026 Saa 20:59
  2. Ububiko bw’uruganda ZARA Investment Ltd rwafashwe n’inkongi y’umuriro, Polisi iratabara 5 Ukwakira 2026 Saa 16:45
  3. Abanya-Cameroun bahawe gusifura umukino wa APR FC na Zamalek SC 5 Ukwakira 2026 Saa 13:45
  4. Chameleone yatumiye Abakuru b’Ibihugu babiri mu gitaramo 5 Ukwakira 2026 Saa 12:33
  5. The Ben, Bruce Melodie na Element bahataniye ibihembo bya Hipipo Awards 5 Ukwakira 2026 Saa 12:13