Uganda: David Lutalo yanenze abahanzi batagaragaye mu myigaragambyo

Uganda: David Lutalo yanenze abahanzi batagaragaye mu myigaragambyo

Umuhanzi David Lutalo uri mu bakunzwe muri Uganda, kwiyumanganya byamunaniye maze anenga byimazeyo bamwe mu bahanzi batifatanyije n’urubyiruko rwo muri icyo gihugu mu myigaragarambyo yo kwamagana ruswa.

Ubwo yari mu kiganiro kuri televiziyo ya NBS David yagize ati: “Mumbabarire kuba ngiye kubivuga muri ubu buryo, ariko nta kundi nabigenza abahanzi bakomeje gutererana abandi mu gikorwa cyo kwamagana ruswa ntabwo buzuye mu mitekerereze.”

Yakomeje avuga ko ikibazo cya ruswa hari abahanzi benshi gipfukirana bafite impano, ibihangano byiza ndetse n’ibindi ariko bikaba nta wigeze abamenya ari naho ahera avuga ko we atazongera gusohora umuziki mu gihe ikibazo cya ruswa kizaba kitarakemuka.

Si uyu muhanzi wenyine muri Uganda utoboye akavuga ku kibazo cya ruswa muri icyo gihugu kuko abarimo A Pass, Azawi, Bruno K, na Ykee Benda babikoze bashyira ahagaragara indirimbo zamagana ruswa.

Lutalo avuga ko hari bamwe mu baturage bari bashyigikiye abahanzi barwanyaga ruswa ariko kuri ubu bakaba baracecetse ibyo yemeza ko bibangamiye abo bahanzi.

Hashize icyumweru urubyiruko rw’Abaganda rutangiye ibikorwa byo kwigaragambya bamagana ruswa bavuga ko yamunze Igihugu cyabo, benshi muri bo bakaba baratawe muri yombi kubera impamvu ubuyobozi butangaza zirimo izo kwangiza ibikorwa remezo no guhungabanya umutekano.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44