Uburyo wakoresha ubutaka buto n’imitumba ukihaza ku mboga

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 23, 2023
  • Hashize amezi 9
Image

Hagamijwe gukoresha ubutaka buto mu buhinzi bw’imboga, umuntu ashobora kwifashisha itaka rike n’imitumba akihaza ku mboga, ari ko binagira uruhare mu kunoza imirire.

Umunyeshuri wo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Nyagatare, Habineza Felix yatangarije Imvaho Nshya ko  hari uburyo abantu bakoresha ubutaka buto n’imitumba maze bakihaza ku mboga. Yavuze kandi ko hibanzwe ku karima k’igikoni hashingiwe ku gukemura ibibazo bitatu, birimo ubutaka buto, amazi no kurwanya igwingira.

Yagize ati: “Ikibazo cya mbere ni ubutaka buto kandi abaturage bariyongera ariko ubutaka bwo ntibwiyongere. Ni yo mpamvu twatekereje uko umutu yakora ubuhinzi akoresheje ubutaka buto hakoreshejwe ibikoresho bimwe na bimwe biboneka ahantu hatandukanye.

Icya mbere twahereyeho ni ku mitumba iba isaruweho ibitoki, bamwe imitumba bakayiha inka abandi bakayijugunya kandi nyamara iyo mitumba wayicukuramo utwobo ugashyiramo itaka, ukayihingamo imboga bikagufasha. Uko imutumba ugenda unywa amazi, imizi y’imboga yinjiramo kandi ushobora kumara amezi 3, imboga ziba zeze”.

Yakomeje asobanura ko amazi na yo atajyanye n’uburyo abantu barimo kwiyongera.

Ati: “Ikibazo cya kabiri ni icy’amazi, iyo urebye uburyo abaturage biyongera n’amazi dufite mu gihugu usanga harimo ikibazo, ni yo mpamvu  usanga harimo ikibazo, twasanze  ushobora gufata ya mazi abantu  bakoresha boza  maze ukayungurura  umuntu akaba yayakoresha yoza imboga cyangwa ibindi biribwa tugiye guteka,  ukayayungurura ukoresheje akayunguruzo k’amazi (filtre/filter) agakoreshwa  dukoresheje umucanga, ipamba, umucanga, garaviye hanyuma ya mazi umaze kuyungurura ukayakoresha kuri za mboga ziteye ku karima k’igikoni”.

Ku kibazo cy’imirire yavuze ko izo mboga zagira uruhare mu kurwanya igwingira.

Yagize ati: “Icya 3 ni icy’imirire mibi, usanga abantu bafite ikibazo cy’imirire mibi, bafite ikibazo cyo kubura imboga atari uko babuze aho bazihinga, ahubwo ikibazo ari ubumenyi”.

Abajijwe niba ibyo bakora hari icyo bifasha abaturiye Kaminuza yigamo ya Nyagatare, yavuze ko hari bake batangiye gukoresha ubwo buryo, abandi dukorana na bo ni abo mu Karere ka Rubavu.

Yakomeje asobanura ko kugira ngo ubwo buryo bumenyekane, bisaba gukora ubukangurambaga bakerekera abaturage uko bakwihaza ku mboga.

Ati: Ni ngombwa gukora ubukangurambaga, tukereka abaturage ibishoboka, tukabigisha gukoresha ibikoresho bita ko byashaje  nta cyo bakibikoresha, urugero nk’imitumba, indobo zashaje, n’amasahani, uducupa tw’amazi udushyiramo igitaka ukaba wahingamo imboga, ibase ukazipfumura munsi.

Urubuto (imboga za dodo, amashu y’ibibabi  n’abumba) rwereraho kuko mu gihe cy’amezi atatu ryerera uko umutumba ugenda unywa amazi  imizi yinjira mu mutumba, ya mitumba yumye ikarundwa ikabora ikazakoreshwa nk’ifumbire.

NYIRANEZA JUDITH

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 23, 2023
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE