Kampeta Pitchette Sayinzoga yagizwe Umuyobozi Mukuru wa ‘AFR’
Ikigo giteza imbere kugera kuri serivisi z’imari, Access to Finance Rwanda (AFR) cyatangaje ko Kampeta Pitchette Sayinzoga yagizwe Umuyobozi Mukuru (CEO) wacyo, inshingano yatangiye ku wa 1 Kanama 2026.
Mu itangazo AFR yashyize ahagaragara, yavuze ko Sayinzoga aje muri iki kigo mu gihe kiri gutangira gushyira mu bikorwa gahunda nshya yacyo y’igihe kirekire, ndetse no gukomeza uruhare rwacyo mu guteza imbere urwego rw’imari mu Rwanda.
AFR yavuze ko ubunararibonye bwa Kampeta Pitchette Sayinzoga mu kubaka ibigo bikomeye, guteza imbere ubufatanye n’abafatanyabikorwa, no guteza imbere serivisi z’imari zigera kuri bose, buzagira uruhare rukomeye mu kongera umusaruro n’uruhare rw’iki kigo mu iterambere ry’urwego rw’imari.
Mu itangazo ryayo, AFR yagize iti: “Twishimiye gutangaza ko Kampeta Pitchette Sayinzoga yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Access to Finance Rwanda (AFR), guhera ku wa 1 Kanama 2026.”
Madamu Kampeta aje muri AFR mu gihe cy’ingenzi, aho itangiye gushyira mu bikorwa gahunda yayo nshya y’iterambere no kurushaho kongera uruhare rwayo mu guteza imbere urwego rw’imari mu Rwanda. AFR iti: “Ubunararibonye afite mu kubaka ibigo, guteza imbere ubufatanye no guteza imbere serivisi z’imari zigera kuri bose buzadufasha gukomeza kwagura ibikorwa byacu n’ingaruka nziza bigira ku Banyarwanda.
Twifatanyije n’umuryango wa AFR mu kwakira Madamu Kampeta.” Kampeta Pitchette Sayinzoga ni umwe mu banyamwuga bafite uburambe bw’igihe kirekire mu buyobozi bw’ibigo bya Leta no mu rwego rw’imari n’iterambere.
Mbere yo kugirwa Umuyobozi Mukuru wa AFR, yayoboye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), ndetse yanabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF).
Yanabaye kandi Umuyobozi Mukuru wa Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD), aho yagize uruhare mu guteza imbere gahunda zifasha Abanyarwanda kubona serivisi z’imari no gushyigikira ishoramari.
AFR ni umuryango udaharanira inyungu ushyigikira iterambere ry’urwego rw’imari mu Rwanda. Ukorana na Guverinoma y’u Rwanda, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), ibigo by’imari n’abafatanyabikorwa batandukanye hagamijwe guteza imbere serivisi z’imari zigera kuri bose, zirimo kwizigamira, kugurizwa, ubwishingizi n’uburyo bwo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga.
Biteganyijwe ko ubuyobozi bwa Kampeta Pitchette Sayinzoga buzafasha AFR gushyira mu bikorwa ingamba nshya zayo no kurushaho kwagura uruhare rwayo mu guteza imbere urwego rw’imari, hagamijwe kongera umubare w’Abanyarwanda bagerwaho na serivisi z’imari no guteza imbere ubukungu burimo bose.
