U Rwanda rwazamutseho imyanya 5 ku rwego rw’Isi mu kurwanya ruswa

U Rwanda rwazamutseho imyanya 5 ku rwego rw’Isi mu kurwanya ruswa

Icyegeranyo cy’Ubushakashatsi Ngarukamwaka ku miterere ya ruswa ku rwego rw’Isi (CPI) bwashyizwe ahagaragara, bwagaragaje ko u Rwanda rwazamutseho imyanya itanu mu kurwanya ruswa, aho rwavuye ku mwanya wa 54 rwariho kuri ubu rukaba ruri ku mwanya wa 49.

Ni icyegeranyo cy’ubushakashatsi cyashyizwe hanze n’Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane (TI-Rwanda) kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Mutarama 2024.

U Rwanda kandi bigaragara ko rwazamutse mu manota y’ibipimo byo kurwanya ruswa aho rwavuye ku manota 51% muri 2022 akagera kuri 53% muri 2023.

U Rwanda kandi ni na rwo ruyoboye mu Karere k’Afurika y’Iburasizaba, aho ruri ku mwanya wa 49 ku Isi mu kurwanya ruswa mu gihe u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari byo biza inyuma y’ibindi muri aka karere, biri ku mwanya wa 162 ku rwego rw’Isi.

Muri Afurika u Rwanda ruza ku mwanya wa 4 nyuma y’ibihugu nka Sychelles iza ku mwanya wa mbere na 71%, Cape Verde ku mwanya wa kabiri na 64% na Botswana ku mwanya wa gatatu na 59%.

Ku rwego rw’Isi Danmark ni iyo iyoboye ibindi bihugu na 90%, igakurikirwa na Finland na 87%, iya gatatu ikaba New Zealand na 85%, Norway na 84% na Singapore ku mwanya wa gatanu na 83%.

Ubushakashatsi bwa CPI bukorwa mu bihugu 180 byo ku Isi bwatangiye gukorwa kuva 1995.

Bukorwa harebwa uko ibihugu byitwaye mu kurwanya ruswa ndetse no kureba uko abayobozi bitwara mu kwimakaza ubunyangamugayo.

Abakora ubushakashatsi mu Muryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane (TI), bareba ruswa nto, kunyereza umutongo wa Leta, ikimenyane, gukoresha umutungo mu nyungu zawe bwite, abayobozi bahindura amategeko mu nyungu zabo, kureba ingamba mu kurwanya rusa uburyo bikorwa, uburyo abantu batanga amakuru, kureba niba hari amategeko arengera abarwanya ruswa barimo abanyamakuru.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yanganyije na Kenya mu mukino wa gishuti (Amafoto) 5 Ukwakira 2026 Saa 20:59
  2. Ububiko bw’uruganda ZARA Investment Ltd rwafashwe n’inkongi y’umuriro, Polisi iratabara 5 Ukwakira 2026 Saa 16:45
  3. Abanya-Cameroun bahawe gusifura umukino wa APR FC na Zamalek SC 5 Ukwakira 2026 Saa 13:45
  4. Chameleone yatumiye Abakuru b’Ibihugu babiri mu gitaramo 5 Ukwakira 2026 Saa 12:33
  5. The Ben, Bruce Melodie na Element bahataniye ibihembo bya Hipipo Awards 5 Ukwakira 2026 Saa 12:13