U Rwanda rwatangije ubufatanye na Aston Villa bwo kwamamaza ubukerarugendo

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 14, 2026
  • Hashize amasaha 2
Image

Guverinoma y’u Rwanda yatangiye ubufatanye n’Ikipe ya Aston Villa yo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona yo mu Bwongereza agamije kwamamaza ubukerarugendo binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda ku myambaro yayo.

Ni amakuru yemejwe n’ubuyobozi bw’iyo kipe aho bwavuze ko ari amasezerano azagira uruhare mu bikorwa by’iterambere. Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Aston Villa, Francesco Calvo yahawe inshingano zo kongera abafatanyabikorwa b’iyo kipe muri Nyakanga 2025 ndetse yemeje ko Visit Rwanda izatangira kwamamazwa muri iyi mpeshyi.

Muri iyi mpeshyi kandi yasabwaga by’umwihariko kubona umuterankunga uzajya ugaragara ku myambaro y’ikipe imbere. 

Aston Villa yiyongereye mu makipe yo ku mugabane w’u Burayi asanzwe yamamaza ubukerarugendo binyue muri gahunda ya Visit Rwanda arimo Paris Saint Germain yo mu Bufaransa na Atletico Madrid yo muri Espagne.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama, RCB (Rwanda Convention Bureau), Janet Karemera yavuze ko bahisemo gukora na Aston Villa kugira ngo bagere ku bandi bantu benshi mu Bwongereza.

Ati: “Nyuma y’imyaka umunani twubaka izina ry’u Rwanda no kurumenyekanisha mu Bwongereza, kimwe mu bihugu by’ingenzi biturukamo ba mukerarugendo basura u Rwanda, twishimiye gukorana na Aston Villa kugira ngo tugere ku bandi bantu benshi mu Bwongereza, mu Burayi no hirya no hino ku isi. Binyuze muri ubu bufatanye, turifuza kurushaho kwegera abifuza gusura u Rwanda, haba ku mpamvu z’ubukerarugendo, gushora imari cyangwa kwitabira inama n’ibirori mpuzamahanga, ari na ko tugira uruhare mu iterambere rirambye ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.”

Muri Kamena 2026, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangiye gushaka ibigo by’ubucuruzi bishobora kwamamaza gahunda ya Visit Rwanda mu bihugu bitandukanye ku mugabane w’i Burayi. 

RDB yatangaje ko iki gikorwa kizakorwa binyuze mu bufatanye na Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa na Luxembourg.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, tariki ya 9 Kamena 2026, ryaragaje ko  ibigo bizatoranywa bizaba bifite inshingano yo kwamamaza Visit Rwanda mu bihugu birimo u Bufaransa, Luxembourg, Monaco, Espagne, u Butaliyani na Portugal.

U Rwanda rwatangiye iyi gahunda yo kumenyekanisha ubukerarugendo bwarwo ku ruhando mpuzamahanga ruhereye kuri Arsenal mu 2018 kandi byagiye bitanga umusaruro mu kumenyekanisha u Rwanda no kongera umubare w’abarusura.

Visit Rwanda ikomeje kwagura ibikorwa byayo ku ruhando mpuzamahanga binyuze mu gufatanya n’amakipe akomeye ku mugabane w’u Burayi no muri Amerika, bijyanirana n’ubundi bukangurambaga bugamije kumenyekanisha amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda.

Muri Nzeri 2025 ni bwo u Rwanda rwasinye amasezerano y’imikoranire na Los Angeles Clippers ikina NBA na Los Angeles Rams yo muri NFL, birugira igihugu cya mbere cya Afurika kibaye umufatanyabikorwa n’amakipe yo muri Amerika.

Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RBD, yagaragaje ko ubukerarugendo bw’u Rwanda mu 2025 bwinjije arenga miliyoni 685 z’amadolari ya Amerika (asaga miliyari 880 Frw).

Aya mafaranga yiyongereyeho miliyoni 38 z’amadolari ugereranyije na miliyoni 647 z’amadolari yinjijwe mu mwaka wa 2024.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 14, 2026
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE