Michael Beasley yavuze ku makimbirane ya Bam Adebayo na Tyler Herro

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 14, 2026
  • Hashize amasaha 3
Image

Uwahoze ari umukinnyi wa NBA Michael Beasley yavuze ko abantu badakwiye gukabya inkuru y’amakimbirane yabaye hagati ya Bam Adebayo na Tyler Herro i Las Vegas, ashimangira ko ibyo bibaho hagati y’abakinnyi baziranye cyane kandi ko ari ibintu bisanzwe.

Mu kiganiro yagiranye na TMZ Sports ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 13 Nyakanga 2026 ku kibuga cy’indege cya LAX, Beasley yagize ati: “Abavandimwe bahora bahangana. Rimwe na rimwe birakabya gato, ariko ibyo birasanzwe.”

Ibi yabivuze nyuma y’uko ku wa Gatanu ushize Adebayo na Herro bagiranye ubushyamirane ku kibuga cya basketball kiri muri Resorts World Casino i Las Vegas. Amakuru avuga ko Adebayo yagiye kubaza Herro amagambo yari yaramuvuzeho nyuma y’igurishwa rikomeye ryazanye Giannis Antetokounmpo muri Miami Heat.

TMZ Sports yatangaje ko mu bushyamirane bwabaye hagati yabo, Adebayo yaba yaragerageje gukubita amakofe Herro, Baesley yavuze ko nabyo bishobora kubaho hagati y’abantu bafitanye ubushuti bukomeye

Yagize ati: “Hari igihe abavandimwe bakinirana nabi bikarenza urugero gusa nta rundi rwango.” Ni byo gusa.”

Abari aho bahise batandukanya Adebayo na Herro, bituma ikibazo kitarushaho gukomera. Nyuma y’amasaha make, Herro yabajijwe n’itangazamakuru icyo avuga kuri ibyo, ariko asubiza amagambo make ati: “Nta cyo mbivugaho.”

Beasley yavuze ko atari ubwa mbere abakinnyi ba NBA bagirana amakimbirane nk’ayo, yibutsa urugero rwa Draymond Green wakubise Jordan Poole mu myitozo ya Golden State Warriors mu 2022.

Yongeyeho ko n’iyo Adebayo na Herro baba bagikinana mu ikipe imwe, atabona ko ayo makimbirane yari kuba ikibazo gikomeye, kuko ngo rimwe na rimwe ubushyamirane hagati y’abakinnyi burangira batongeyeho ibindi.

NIYIRORA Theogene

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 14, 2026
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE