Umuhanzi Winnie Nwagi yanenze abakobwa banga impeta y’urukundo mu ruhame

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 14, 2026
  • Hashize amasaha 3
Image

Umuhanzikazi wo muri Uganda Winnie Nwagi yanenze abakobwa banga kwambara impeta z’abakunzi babo mu birori baba bateguriwe byo kubasaba gushyingiranwa ibizwi nko gutera ivi,avuga ko ibyo ari ugusebya uwo musore.

Akenshi iyo umusore n’inkumi bateganye gushyingiranwa bakunda kuganira kuri gahunda y’uko bazanashyingiranwa n’ubwo hari igihe usanga impande zombi zitabyumva kimwe n’ubwo utabyemera hari igihe aba anabihisha mugenzi we.

Iyo bimeze bityo hari igihe umusore ategura ibirori byo gusaba umukunzi we ko bashyingiranwa mu ibanga rikomeye ariko akabitegurana n’inshuti zabo bombi ariko umukobwa we bakabimuhisha kuko umusore aba yifuza kumutunguza impeta.

Ibyo bikagaragara nko kumwubahisha imbere y’inshuti ze ndetse no kubereka ko rwa rukundo rwabo rubagejeje ku mushinga wo kubaka urugo.

Nubwo bitegurwa ku ntego nziza ariko hari abasore badahirwa n’iyo ntambwe ku buryo hari abakobwa bahita banga izo mpeta ari byo Winnie Nwagi agayira izo nkumi.

Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo Wendi, ubwo yari mu kiganiro tariki 13 Nyakanga 2026, yagaragaje ko abinenga kuko abifata nko kubakoza isoni mu ruhame.

Yababwiye ko aho kubasebya bayemera ahubwo wenda bakazayibasubiza nyuma.

Yagize ati: “Niba koko udashaka uwo musore, nibura ushobora kwigira nk’ubyemeye, mukava aho hantu ukazamusobanurira mu bwitonzi.

Ariko kumukoza isoni mu ruhame si byiza na busa. Ni ubugome rwose.”

Yakomeje avuga ko na we ubwe atashobora gukora ibintu nk’ibyo ku muntu wafashe umwanya akamutegurira ibirori bidasanzwe kuko ngo azi neza ko hari abantu bacika intege cyane akaba atazigera yongera.

Ati: “Njye sinabikorera umuntu washyizeho uwo muhati. Nayakira neza, hanyuma nyuma tukabiganiraho mu buryo bwuje ikinyabupfura, kuko hari umusore ugira icyizere gike muri we ushobora kutazongera gutinyuka kubigerageza, kabone n’iyo yaba akunda umugore we cyane.

Nyuma yo kubona ayo mashusho yose akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, mushobora gutuma abagabo banga kongera gutegura ibirori byo gusaba gushyingirwa.”

Winnie avuze ibi nyuma y’uko ibyo bikunze kubaho abakobwa bakanga izo mpeta kandi umusore agahinduka igitaramo ku mbuga nkoranyambaga icyakora byanasembuwe n’uko mu ntangiriro za Nyakanga hari amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umukobwa yanga impeta y’umusore mu ruhame.

Winnie Nwangi yanenze abakobwa banga impeta ibasaba gushyingiranwa
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nyakanga 14, 2026
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE