U Rwanda rwashimiye Togo yakuriyeho Visa abava mu bihugu by’Afurika
Guverinoma y’u Rwanda yashimiye iya Togo yateye intambwe ishimishije iganisha ku Cyerekezo 2063, ikuriraho Visa abagenderera iki gihugu baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Ku wa Mbere, tariki ya 18 Gicurasi 2026, ni bwo Minisitiri w’Umutekano wa Togo, Col. Calixte Batossie Madjoulba, yashyize hanze itangazo ryemeza ko Abanyafurika bose bafite pasiporo zikora bakuriweho visa.
Guverinoma ya Togo yanzuye ko abaturage ba Afurika bazaba bemerewe kumara iminsi 30 muri icyo gihugu. Yavuze ko icyo cyemezo gishimangira ubushake bw’ubuyobozi bukuru bwa Togo bwo kurushaho gushyigikira ukwihaza kwa Afurika, koroshya urujya n’uruza n’ubuhahirane bw’Abanyafurika ndetse no kugira Togo igicumbi cya serivisi, ububanyi n’amahanga, gusangira umuco, abakozi n’ibindi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Nduhungirehe Olivier Jean Patrick yashimiye mugenzi we wa Togo, Robert Dussey, ku bw’iyo ntambwe igihugu cye cyateye. Ati: “Wakoze muvandimwe wanjye Robert Dussey. Afurika itera imbere, Afurika itsinda, Afurika ikuraho inzitizi zose ku rujya n’uruza rw’abaturage ku mugabane wose.”
Togo ifashe uyu mwanzuro mu gihe u Rwanda rwawufashe guhera tariki ya 1 Mutarama 2018. Ni igihugu cyiyongereye mu bindi birimo Botswana na Nigeria biherutse gufata icyo cyemezo.