Rayon Sports yaguze myugariro wo muri Tchad 

Rayon Sports yaguze myugariro wo muri Tchad 

Rayon Sports yatangaje ko yaguze myugariro w’Umunya-Tchad Charles Tchouplaou wakiniraga Casric Stars FC yo mu Cyiciro cya kabiri muri Afurika y’Epfo. Iyi kipe yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa 9 Kamena 2025, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25 mu mwaka ushize w’imikino wa 2025/26 yakiniye umukino umwe gusa Casric Stars FC yakiniraga. Yabaye umukinnyi wa gatanu mushya Gikundiro itangaje ko yasinyishije muri iyi mpeshyi, nyuma myugariro Abbel Matumona Wakonda Kanda wakiniraga Amagaju FC, Ndayishimiye Didier wavuye muri AS Kigali, Nshutinziza Didier wavuye muri Gorilla FC na Nisingizwe Christian wavuye muri Mukura VS.

Rayon Sports ikomeje kwiyubaka muri iyi mpeshyi, izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup ya 2026/27.

Gikundiro iri mu makipe byitezwe ko azakina CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda kuva tariki ya 18 Nyakanga kugeza ku ya 9 Kanama 2026.

Rayon Sports yaguze myugariro wo muri Tchad, Charles Tchouplaou
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35