Nyaruguru: Bigiye ku rugamba rwo Kubohora Igihugu biyubakira Ibiro by’Akagari
Abaturage bo mu Kagari ka Ruramba, Umurenge wa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko amasomo bakuye ku mateka y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu yababereye imbarutso yo kwishakamo ibisubizo, maze bafata icyemezo cyo kwiyubakira Ibiro by’Akagari aho bari bamaze igihe bakorera ahataboneye.
Kuva mu 2006 imyaka 20 irashize, Akagari ka Ruramba kakoreraga mu nyubako yahoze ari ikigega cyahunikwagamo imyaka, abaturage bavuga ko byabagiragaho ingaruka zirimo kubura aho basanga abayobozi no gutinda kubona serivisi. Hari n’igihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari yakoreraga iwe mu rugo cyangwa agakorera mu nzira kubera kubura ibiro bikwiye.
Nyuma yo gukora urugendoshuri ku Muhora w’Urugamba rwo Kubohora Igihugu, abaturage bavuga ko bahakuye isomo ryo gukorera hamwe no kwishakamo ibisubizo. Batekereje ku bikorwa bitandukanye by’iterambere bashobora gukora, ariko baza gusanga icyihutirwa ari ukubaka Ibiro by’Akagari byatuma abaturage babona serivisi zibegereye.
Hitimana John, umwe mu baturage bagize uruhare mu gukusanya inkunga yo kubaka ibyo biro, yavuze ko urugendoshuri rwabafashije kumva ko n’ibibazo bisa n’ibikomeye bishobora gukemurwa abaturage bishyize hamwe.
Yagize ati: “Twabonye uko Inkotanyi zari nke ariko zigakora zishyize hamwe zikagera ku ntego, natwe turebye dusanga ikibazo gikomeye dufite ari ukubura Ibiro by’Akagari, maze twiyemeza kubyubaka buri wese agatanga icyo ashoboye none ubu inyubako iri hafi kuzura.”
Abaturage bavuga ko iki gikorwa cyubakiye ku ruhare rwa buri wese, aho bamwe batanze amafaranga, abandi bagatanga amabuye, amazi n’umuganda. Bemeza ko kuba baragiye bakurikirana uko amafaranga yabo akoreshwa byabongereye icyizere ko umushinga uzarangira neza.
Mukeshimana André yavuze ko abaturage bamaze gusobanukirwa ko iterambere ritagerwaho no gutegereza gusa ubuyobozi, ahubwo ko na bo bagomba kugira uruhare mu bikorwa bibagenewe.
Ati: “Ubuyobozi buduha umurongo n’inyigisho, ariko natwe tugomba gukora ibidushobokeye. Aka kagari ni igikorwa cy’abaturage ubwabo, buri wese yatanze icyo afite kuko twese twabonaga ingaruka zo kubura ibiro by’Akagari.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramba, Bateta Florence yavuze ko abaturage bagaragaje impinduka nziza mu mitekerereze no mu kwitabira ibikorwa bibateza imbere, aho yasobanuye ko inyubako yakorerwagamo mbere itari ijyanye n’igihe kandi yari yaratangiye kwangirika na cyane ko itari inyubako ahubwo yari ikigega.
Yagize ati: “Hari hasanzwe hakoreshwa inyubako yahoze ari ikigega cya koperative, ariko yari imeze nabi cyane, abaturage bahise bumva ko igisubizo ari ukwiyubakira ibiro by’Akagari, ibi bizatuma abaturage babona serivisi hafi kandi abayobozi bakore mu buryo buboneye.”
Kubaka Ibiro by’Akagari ka Ruramba biteganyijwe gutwara amafaranga y’u Rwanda miliyoni 21. Kugeza ubu abaturage bamaze kwishakamo miliyoni 17, mu gihe ibikorwa byo kubyuzuza biri ku musozo.
Iki ni kimwe mu bikorwa abaturage ba Nyaruguru bavuga ko bishimira ko bamaze kugeraho binyuze mu bufatanye no kwishakamo ibisubizo, bikaba binahuye n’icyumweru cy’Ubujyanama n’umufatanyabikorwa aka Karere karimo kigamije gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
