IMF yemereye u Rwanda inguzanyo y’asaga miliyari 364 Frw

IMF yemereye u Rwanda inguzanyo y’asaga miliyari 364 Frw

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (International Monetary Fund: IMF), cyatangaje ko Inama y’Ubutegetsi bwacyo yemeje ubusabe bw’u Rwanda bwo guhabwa inguzanyo ya miliyoni 250 z’amadolari ya Amerika (asaga miliyari 364,2 z’amafaranga y’u Rwanda).

Iyo nguzanyo izamara amezi 38, ni ukuvuga imyaka itatu n’amezi abiri, ikaba igamije gufasha u Rwanda guhangana n’ingaruka z’ihungabana ry’ubukungu ku rwego mpuzamahanga, no gukomeza inkunga y’amafaranga ashyirwa mu mibereho myiza y’abaturage ndetse n’iterambere ry’Igihugu.

Mu itangazo IMF yashyize ahagaragara ku wa Mbere, yavuze ko yemeje iyo gahunda nshya y’inguzanyo ndetse inemerera u Rwanda guhita ruhabwa miliyoni 35,7 z’amadolari ya Amerika (miliyari 52 Frw) nk’icyiciro cya mbere.

IMF yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwitwaye neza mu mwaka wa 2025, aho izamuka ryabwo ryageze kuri 9,4%, rikaba ryararenze ibyari byitezwe. Icyakora, yavuze ko intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati ishobora kudindiza iterambere ry’ubukungu mu mwaka wa 2026, aho biteganyijwe ko umuvuduko waryo uzagera munsi ya 6,8%.

Iyo ntambara kandi yatumye ibiciro bya peteroli n’ifumbire ku rwego mpuzamahanga bizamuka, ibintu IMF ivuga ko biri kongera umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko no gushyira igitutu ku ngengo y’imari ya  Leta. Umuyobozi Wungirije wa IMF, Bo Li, yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bushobora guhura n’ingaruka zikomeye kurushaho mu gihe kiri imbere.

Yasabye ubuyobozi bw’u Rwanda gukomeza gushyira imbaraga mu kugabanya icyuho cy’ingengo y’imari, kongera uburyo igihugu cyinjiza amafaranga, no kunoza igenzura ry’imikoreshereze y’imari ishorwa mu mishinga ya Leta n’izindi ngaruka zishobora guturuka ku micungire y’imari ya Leta.

Bo Li yongeyeho ko ingamba zigamije kugabanya ingaruka z’intambara ku bukungu zigomba kuba ziteguwe neza, ari iz’igihe gito kandi zijyanye n’ubushobozi bw’ingengo y’imari igihugu gifite.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), ihamya ko iyo nguzanyo yitezweho gushyigikira imbaraga u Rwanda rushyira mu gukomeza gukora amavugurura y’ubukungu, ukwigengesera mu gucunga umutungo, kongera kubaka imbago z’urwego rw’imari zikomeye ndetse no guhangana n’ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48