U Rwanda rwahawe kwakira imikino ya nyuma ya BAL 2026

U Rwanda rwahawe kwakira imikino ya nyuma ya BAL 2026

Ubuyobozi bw’Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) 2026 rigiye gukinwa ku nshuro ya gatandatu, rizatangira muri Werurwe,  bwemeje ko imikino ya nyuma yaryo izabera i Kigali.

Ku wa Gatanu, tariki ya 30 Mutarama 2026, ni bwo ubuyobozi bwa BAL bwashyize hanze ingengabihe y’iri rushanwa rikomeye, rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Basketball ya Afurika.

Bitandukanye n’imyaka ishize, kuri iyi nshuro amakipe 12 azakina iri rushanwa, agabanyije mu matsinda abiri buri rimwe ririmo amakipe atandatu, aho kuba amatsinda atatu nkuko byari bisanzwe, bikaba byatumye itsinda rya Sahara Conference rikurwamo.

Ayo matsinda ni Kalahari Conference izakinwa mbere, kuva tariki ya 27 Werurwe kugeza tariki ya 5 Mata 2026, ikazakinirwa mu Mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Itsinda rya Nile Conference rizatangira gukinwa tariki ya 24 Mata rigeze tariki ya 3 Gicurasi 2026, aho rizakirwa muri Maroc mu nyubako y’imikino ya Prince Moulay Abdellah Sports Complex mu Mujyi wa Rabat.

Amakipe ane azitwara neza muri buri tsinda, azahurira i Kigali mu Rwanda, aho azakinira imikino ya kamarampaka n’iya nyuma.  Biteganyijwe ko izaba kuva tariki ya 22 kugeza 31 Gicurasi 2026.

Mu mwaka ushize iri rushanwa ryegukanywe na Al Tripoli yo muri Libya itsinze Petro de Luanda yo muri Angola amanota 88-67.

Ni mu gihe APR BBC yo mu Rwanda yabaye iya mbere yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba yasoreje ku mwanya wa gatatu kuva iri rushanwa ryatangira mu 2021.

U Rwanda ruzakira imikino ya nyuma ya BAL 2026
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Cristiano Ronaldo yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal  5 Ugushyingo 2026 Saa 13:54
  2. Al Hilal SC na Rayon Sports zaguye miswi mu mukino uryoheye ijisho (Amafoto) 4 Ugushyingo 2026 Saa 22:56
  3. Rusizi: Umugabo bamusanze mu ishyamba yapfuye 4 Ugushyingo 2026 Saa 20:13
  4. Tanzania: Wini yashyize hanze indirimbo nyuma yo gusinya muri Label nshya 4 Ugushyingo 2026 Saa 17:30
  5. Yampano yasabiwe igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi 11 4 Ugushyingo 2026 Saa 15:41