U Rwanda na USA basinye amasezerano y’ubufatanye mu by’Ingufu za Nikeleyeri
U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) basinye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ingufu za Nikeleyeri zikoreshwa mu bikorwa bya gisivili (NCMOU), mu rwego rwo kurushaho kwimakaza ubutwrererane bugamije amahoro.
Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa 19 Gicurasi 2026, akaba yashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr. Usta Kaitesi n’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Agateganyo ushinzwe Ibikorwa byo kugenzura Intwaro no kudakwirakwiza Intwaro za Kirimbuzi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, Renee Sonderman.
Aya masezerano agamije kubyaza umusaruro ingufu za Nikeleyeri mu bikorwa bya gisivili, akaba asinywe mu gihe u Rwanda rwakiriye inama yiga ku iterambere ry’ikoreshwa ry’ingufu za Nikeleyeri izwi nka NEISA (Nuclear Energy Innovation Summit for Africa).
Iyi nama yatangiye ku wa 18 Gicurasi 2026, ariko yafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa 19 Gicurasi na Perezida Paul Kagame ndetse yitabiriwe na Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé n’abandi banyacubahiro.
Dr Kaitesi Usta, nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, yagize ati: “Binyuze muri aya masezerano, turateganya kongerera imbaraga ubutwererane mu guteza imbere ingufu za Nikeleyeri (…) hari no kubaka inganda nto z’ingufu za Nikeleyeri (SMTs), ariko tuninamaza amabwiriza ahanitse y’ingufu za Nikeleyeri zitekanye kandi no kurwanya kuzikoresha nabi.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yavuze ko isinywa ry’aya masezerano ari intambwe ikomeye iganisha ku kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byombi.
Ati: “Isinywa ry’aya masezerano bigize intambwe y’ingenzi iganisha ku kurushaho kwimakaza ubutwrerane mu kubyaza umusaruro ingufu za Nikeleyeri mu bikorwa bya gisivili no kurushaho kwagura amahirwe y’ubufatanye mu gushyigikira iterambere ry’ingufu zizewe kandi zitekanye.”
Amasezerano y’u Rwanda na Amerika aje asanga umubano w’igihe kirekire ibihugu byombi bisanzwe bifitanye ushingiye ku bufatanye mu by’ubukungu, ubuzima, umutekano n’ibindi.
Ibi bije mu gihe u Rwanda rwateye intambwe idasubira inyuma yo kubyaza umusaruro ingufu za Nikeleyeri aho ari urugendo rwatangiye mu myaka myinshi ishize kandi hamaze gukowa inyigo z’ahantu hashobora kubakwa inganda zizitunganya, bijyana no guhugura impuguke z’u Rwanda zizakora muri izo nganda nkuko biherutse gutangazwa n’ Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ingufu za Nikeleyeri (RAEB).
RAEB yavuze ko hamaze gukorwa igenzura n’ubusesenguzi ku muyoboro mugari w’amashanyarazi kugira ngo harebwe niba witeguye kwakira ingufu z’inyongera zizakenerwa zivuye kuri Nikeleyeri.
Impuguke zivuga ko ingufu z’amashanyarazi zituruka kuri Nikeleyeri ziramba kandi zitangiza ibidukikije ari na yo mpamvu zizewe kandi zigira uruhare mu gushyigikira icyerekezo cy’Isi cyo kubaka iterambere rirambye ritangiza ibidukikije.
Isesengura ryakozwe ryagaragaje ko kubaka uruganda rutunganya ingufu za Nikeleyeri bizatwara u Rwanda amafaranga ari hagati ya miliyari 5 na 6 z’Amadolari y’Amerika. RAEB isobanura ko kugira ngo iyo ntego igerweho bitarenze mu mwaka wa 2030 bizasaba ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera.


