U Rwanda na Tanzania basinye amasezerano y’ubufatanye mu by’ingufu 

  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 19, 2026
  • Hashize amasaha 14
Image

U Rwanda na Tanzania basinye amasezerano y’ubufatanye mu rwego rw’ingufu agamije gushimangira ubushake buhuriweho mu kunoza ubufatanye mu nzego z’ingenzi zirebana n’ingufu, guteza imbere ibikorwa remezo by’ingufu z’amashanyarazi, ingufu zisubira ndetse n’izitangiza ibidukikije.

Ni amasezerano yasinywe  kuri uyu wa 19 Gicurasi 2026, aho yayobowe na Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, ariko ashyirwaho umukono na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo w’u Rwanda Dr Jimy Gasore na mugenzi we wa Tanzania ushinzwe Ingufu, Deogratius Ndejembi.

Perezida Kagame na  Samia Suluhu bagiranye ibiganiro byihariye nyuma  y’aho  bitabiriye inama Nyafurika yiga ku iterambere ry’ikoreshwa ry’ingufu za Nikeleyeri  izwi nka NEISA (Nuclear Energy Innovation Summit for Africa), iri kubera i Kigali izasoza ku wa 21 Gicurasi 2026 ikaba yitabiriwe n’abarenga 1,200.

Perezida Samia Suluhu Hassan yashimye Perezida Kagame waharaniye ko ingufu za Nikeleyeri zikoreshwa hagamijwe amahoro, mu gihe umugabane wa Afurika ari wo wasigaye inyuma muri urwo rwego.

Yavuze ko iterambere rya Afurika mu by’ubukungu rishingiye ku kubona uburyo bw’ingufu butangiza, buhendutse kandi  burambye, ashimangira  ko Afurika ikomeje kugaragaraza iterambere mu by’inganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga n’ibindi bikorwa bikenera ingufu zihagije, kandi ko amashanyarazi akomoka ku ngufu za Nikeleyeri ari igisubizo kirambye.

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame yagaragaje ko kuri Afurika guteza imbere ingufu za Nikeliyeri ari ugusigasira umusingi w’iterambere kandi ko izo ngufu zikenerwa mu bikorwa bitandukanye biteza imbere abaturage. 

Yagize ati: “Ni wo musingi w’iterambere ry’inganda n’ubushobozi bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga.” Yongeyeho ko inganda zigezweho, gutunganya amabuye y’agaciro, ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga, ndetse na serivisi z’ubuvuzi buhambaye byose bishingira ku kubona amashanyarazi yizewe.

Uretse kuba u Rwanda na Tanzania basinye amasezerano y’ubufatanye mu by’ingufu, ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano ndetse  Perezida Kagame ku wa 03 Gicurasi 2026, yagiriye uruzinduko muri icyo gihugu aho yakiriwe na Perezida Samia Suluhu bagirana ibiganiro. Urwo ruzinduko rwatanze umusaruro ndetse impande zombi ziyemeza gukomeza gushyigikira ubufatanye n’ubuhahirane. 

Ibiganiro by’Abakuru b’Ibihugu byombi byibanze ku kwagura umubano usanzweho w’igihe kirekire  mu nzego z’ubukungu, politiki, n’umutekano, koroshya ubucuruzi n’ubwikorezi, gushyira mu bikorwa imishinga ihuriweho aho hasuzumwe intambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga migari, irimo uwo kubaka umuhanda wa gari ya moshi (SGR) uzahuza Isaka na Kigali n’ibindi.

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Tanzania Samia Suluhu Hassan bayoboye umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye mu by’ingufu
  • KAMALIZA AGNES
  • Gicurasi 19, 2026
  • Hashize amasaha 14
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE