U Burusiya bwikuye mu masezerano y’u Burayi arwanya iyicarubozo

U Burusiya bwikuye mu masezerano y’u Burayi arwanya iyicarubozo

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Nzeri 2025, Vladimir Putin yashyize umukono ku itegeko ryo gukura u Burusiya mu Masezerano y’u Burayi agamije gukumira iyicarubozo.

Ni amasezerano yashyizweho n’Inama y’u Burayi, aho Moscou yirukanwe mu 2022 nyuma y’igitero cyagabwe kuri Ukraine.

Nk’uko inyandiko yashyizwe ahagaragara n’abayobozi ibivuga, Perezida w’u Burusiya yashyize umukono kuri iri tegeko, ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko, ryashinjaga Inama y’u Burayi ifite icyicaro i Strasbourg mu Bufaransa, “ivangura” ryakorewe u Burusiya.

Ni amasezerano yashyizweho ku ya  26 Ugushyingo 1987, atangira gukurikizwa ku ya 1 Gashyantare 1989.

‎Kwitabira Amasezerano y’ibihugu by’i Burayi agamije gukumira iyicarubozo n’ibihano  cyangwa imyitwarire itesha umuntu agaciro cyangwa ibihano ntibigarukira gusa mu bihugu bigize akanama k’u Burayi.

‎Ayo masezerano yemerewe kwinjira mu bindi bihugu bitari mu muryango, mu gihe byatumiwe ku mugaragaro na Komite y’Abaminisitiri y’Inama y’u Burayi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44