U Burundi bwakuriyeho Viza ibihugu byo muri COMESA  

U Burundi bwakuriyeho Viza ibihugu byo muri COMESA  

Inama y’Abakuru b’Ibihugu bihuriye mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo COMESA, yanzuye ko Perezida Ndayishimiye Evariste ari we wahawe inshingano z’ubuyobozi bukuru bw’uyu muryango.  

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama ya 23 ya COMESA yabereye i Burundi kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, Perezida Ndayishimiye yatangije ko u Burundi bukuriyeho viza abaturage bo mu bihugu banyamuryango bya COMESA.

Perezida wa Repubulika ya Zambia, Hakainde Hichilema, wari umaze umwaka ari umuyobozi wa COMESA, ni we watangaje Perezida wa Kenya Williams Ruto nk’umuyobozi wungirije wa COMESA.

Perezida Ndayishimiye yijeje abitabiriye inama ko nta muturage wo mu bihugu By’ibinyamuryango bya COMESA uzasabwa viza kugira ngo yinjire mu Burundi.

Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma baganiriye ku bibazo bitandukanye Afurika ifite, cyane cyane ku bukungu buhungabanywa n’imihindagurikire y’ibihe.

Muri iyi nama kandi haganiriwe ku buryo bwo kongerera agaciro ibikoresho by’ibanze bituruka muri utu turere no gushakira urubyiruko imirimo binyuze mu guteza imbere urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubukerarugendo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44