U Buhinde: Abantu 13 bishwe n’ibyaturikiye mu ruganda

U Buhinde: Abantu 13 bishwe n’ibyaturikiye mu ruganda

Abantu 13 bapfuye abandi batanu bakomeretswa bikomeye n’ibiturika byabereye mu ruganda rutunganya ibishashi biturikirizwa mu birori,(fireworks), ruherereye mu Majyepfo y’u Buhinde muri Leta ya Kerala mu mujyi wa Thrissur.

Iyo mpanuka yabaye ku wa 21 Mata, Ubuyobozi bwo muri ako gace bwatangaje kuri uyu wa Gatatu ko aho yabereye hari abantu 40 bari mu mirimo yo gutunganya ibishashi.

Iyi mpanuka ije nyuma y’uko ku Cyumweru gishize abandi bantu 25 bishwe n’ibyaturikiye mu ruganda ruri muri Leta ya Tamil Nadu.

Urusaku rw’ibyaturikiye i Thrissur rwumvikanye muri kilometero nyinshi aho byangije inzu z’abaturage ndetse abandi bakeka ko ari umutingito.

Minisitiri w’Imari n’Umutungo wa Leta muri Kerala, K Rajan, yabwiye BBC ko izo nganda zose zitunganya ibishashi n’ibindi bijyanye na byo zari zarabiherewe uburenganzira mu rwego rwo kwitegura umunsi ukomeye wizihizwa buri mwaka w’idini ry’Abahindu.

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi yihanganishije imiryango yagize ibyago ndetse ategeka ko bahabwa inkunga mu rwego rwo kubafata no kuvuza abakomeretse.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Uwayoboraga Isosiyete y’Abanyamerika yeguye kubera umubano n’umugore w’intasi y’Abashinwa 12 Ugushyingo 2026 Saa 17:32
  2. Nyabihu: Umuhanda wa kilometero 24 ugiye gukura abaturage mu bwigunge 12 Ugushyingo 2026 Saa 16:58
  3. Chameleone yahishuye uko Bebe Cool na Bobi Wine bihaye guhangana na we bikabananira 12 Ugushyingo 2026 Saa 16:31
  4. Logan Joe azatangira 2027 ashyira hanze album ye ya mbere 12 Ugushyingo 2026 Saa 16:08
  5. Michael Carrick yirukanywe muri Manchester United 12 Ugushyingo 2026 Saa 13:15