Turacyafite 20% by’Abanyarwanda batarihaza mu biribwa- Minisitiri Dr. Musafiri
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Ildephonse Musafiri yavuze ko hagikenewe ingamba zidasanzwe kugira ngo Abanyarwanda bose bihaze mu biribwa, mu gihe hakigaragara 20% byabo batarihaza mu biribwa.
Yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira 2023, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’ibiribwa ku nsanganyamatsiko igira iti “Amazi ni ubuzima, amazi ni ibiribwa.”
Ku rwego rw’Igihugu, uwo munsi wizihirijwe mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, aho yanashimiye abahinzi n’aborozi bakomeza kugaragaza ubwitange mu gushaka ibitunga Abanyarwanda.
Yagize ati: “Turacyafite 20% by’Abanyarwanda batarihaza mu biribwa. Ibi birasaba ingamba zidasanzwe rero, tugahinga kinyamwuga bigendanye n’ibikorwa Leta yegereza abaturage, gukoresha neza inyongeramusaruro, guhuza ubutaka, gukoresha neza inzuri zigatanga umukamo ushimishije n’izindi ngamba zizatuma imiryango itekana kandi igatera imbere.”
Minisititi Dr Musafiri yavuze ko Umunsi Mpuzamahanga w’ibiribwa ukwiye kwibutsa abahinzi n’aborozi gufata ingamba zo gukora bakihaza mu biribwa bityo bakaba basabwa kubungabunga ibikorwa remezo bagejejweho.
Yagize ati: “Ibikorwa remezo Leta yabagejejeho birimo kubakirwa amadamu, … Barusheho kubifata neza kuko ni bo bifitiye akamaro, amazi meza bagezwaho atuma babona amazi meza yo gukoresha mu mirimo yabo kuko amazi meza atabonetse ubuzima bwiza ntibwashoboka. Turabasaba kubibungabunga kuko ni ibikorwa bihenda ariko bigatanga umusaruro. Dufate ingamba zihamye rero zo gusigasira ibikorwa twubakiwe”
Minisitiri Dr. Musafiri yaboneyeho gusaba Abanyarwanda kubungabunga no gufata neza ibikorwa remezo begerejwe mu bworozi no mu buhinzi kugira ngo bizabafashe kwiteza imbere no kwihaza mu biribwa. Yavuze ko ibikorwa remezo Leta igeza ku bahinzi n’aborozi bigira umumaro kuko iyo bikoreshejwe neza bibafasha guteza imbere imiryango yabo n’igihugu.
Umuyobozi mushya w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (FAO) Coumba Dieng Sow, yavuze ko uyu munsi wa none Isi ifite imbogamizi zo kuba ibiribwa ari bike bitewe n’amazi adahagije ku bahinzi n’aborozi, bityo ko hakwiye kwigwa uburyo amazi aboneka yabungabungwa agakoreshwa neza.
Yagize ati: “Ni byiza ko uyu munsi tumenya ko dufite imbogamizi ziterwa n’ihindagurika ry’ibihe, umutungo kamere muke n’amazi make aboneka ashobora kwifashishwa n’abahinzi n’aborozi. Ni ngombwa ko hashyirwaho uburyo bushobora kubafasha. Icyiza gihari ni uko mu Rwanda hashyizweho ingamba zihamye n’udushya mu kubungabunga amazi ahari ariko hakigwa uburyo yabungabungwa abahinzi n’aborozi bakayakoresha batayasesagura.
Bamwe mu bahinzi n’aborozi batuye mu Murenge wa Murundi barishimira ko kuva bagezwaho ibikorwa remezo birimo amazi na gahunda ya Leta yo kongera ubuso buhingwaho bwo mu nzuri ku kigero cya 70%, bafite icyizere cyo kuzabona umusaruro uhagije.
Mukarushema Agnes na we yagize ati: “Agace dutuyemo gakunze guhura n’izuba ryinshi ndetse bikaba ibibazo gusa kuva twagezwaho amazi byoroheje ubuzima bwacu bitewe no kuba tuyabona hafi, tukabona ayo duha amatungo nayo dukoresha mu mirimo yo mu rugo.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buvuga ko ibikorwa by’ubuhinzi biri kuri Hgetari zirenga 67, 830 ziyongereye hamaze kongerwa ubuso buhingwa mu nzuri, ubutaka buhujwe buhingwaho ibihingwa birimo ibigori, ibishyimbo, soya, imyumbati n’ibindi bukaba burenga hegitari ibihumbi 60, mu bihingwa ngengabukungu hahingwa kawa, pacuri, makadamiya, urusenda, indabyo n’ibindi.
Ubuyobozi buvuga ko binyuze mu mushinga wa Leta witwa SAIP hubatswe amadamu 26, amakusanyirizo manini y’amata atandatu, inzuri zirenga 2,900 ziri gutunganywa ndetse n’uburyo bwo kuhira imyaka ku byanya binini Hegitari zirenga 360, Ibishanga bihingwamo umuceri biri ku buso bugera kuri Hegitari ibihumbi bitatu; amaterasi ari kuri Hegitari zirenga ibihumbi bine n’ibiti by’imbuto biri ku buso buhuje burenga Hegitari 1,300.
NSHIMIYIMANA FAUSTIN