Tshisekedi yijeje kubaka inkuta zitandukanya u Rwanda na RDC

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 29, 2023
  • Hashize umwaka 1
Image

“Mumbabarire, njyewe nka Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kubera ibirimo gukorwa ntabwo nshishikajwe no kubaka ibiraro ahubwo nzubaka inkuta mu gucungira abaturage banjye umutekano.”

Perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo yongeye kugarura icyo gitekerezo cyo kubaka inkuta zitandukanya igihugu cye n’u Rwanda, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama yahuje abahagarariye Ibyogogo bitatu binini ku Isi yateraniye i Brazzaville muri Repubulika ya Congo, ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2023.

Icyo gitekerezo cyatangajwe bwa mbere na Adolphe Muzito wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC, mu mpera z’umwaka ushize, aho yagaragaje uwo mushinga muri gahunda y’Igihugu yiswe iya “Politiki 25 za Leta”.

Ni urukuta biteganyijwe ko ruzaba rufite metero umunani z’uburebure ruzanafunga umupaka w’icyo gihugu na Uganda, rukazuzura rutwaye akayabo ka miliyoni 506 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 618.

Icyo gitekerezo gitangazwa bwa mbere, cyasekeje abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga, batumva uburyo ako kayabo katakazwa ku mushinga wa cyana mu bihe bikomeye igihugu gikeneye ibisubizo birambye by’umutekano muke gihanganye na byo.  

Uko abari mu cyumba barushagaho kumukomera amashyi, ni ko Perezida Tshisekedi yarushagaho kongera amagambo agaragaza u Rwanda nk’igihugu cy’abaturanyi giteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Ni mu gihe abarwanyi ba M23 yita Abanyarwanda ari Abanyekongo banze kwamburwa burundu uburenganzira mu gihugu cyabo, aho abenshi imiryango yabo yishwe n’imitwe yitwaje intwaro cyangwa imaze imyaka irenga 25 isiragira mu buhungiro batagira aho bita imuhira.  

Kuri Tshisekedi, abo Banyekongo bifuza gutahuka iwabo boherezwa n’u Rwanda kugira ngo basahure imitungo kamere.

Muri iyo mbwirwaruhame, yagize ati: “Muri Pariki y’Igihugu ya Virunga, imwe muri Pariki z’ingirakamaro mu rusobe rw’ibinyabuzima ku Isi, harimo umutwe witwaje intwaro urimo kurwangiza. Ibyo ntibyateguriwe i Washington cyangwa i Paris, ahubwo ni muri Afurika by’umwihariko i Kigali.”

Mu gihe u Rwanda rubona imvugo z’abayobozi ba RDC nk’uburyo bwo guhunga inshingano zo gukemura ibibazo by’umutekano muke wabaye akarande mu Burasirazuba bwa RDC, Leta ya RDC yiyemerera ko yahisemo gufatanya n’umutwe wa FDLR washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibyo byose Leta ya Congo ibikora ivuga ko u Rwanda rutera inkunga umutwe witwaje intwaro wa M23, mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yo ivuga ko M23 ari ikibazo RDC igomba gushakira umuti kimwe n’indi mitwe irenga 130 ihungabanya umutekano mu Burasirazuba.  

Inyeshyamba za M23 zagerageje gushyikirana na RDC ariko biba iby’ubusa nubwo hari ibiganiro byo ku rwego rw’Akarere, nk’ibya Nairobi n’ibya Luanda, bishyigikiye ko ibibazo byakemuka mu buryo burambye binyuze mu biganiro.

Impuguke mu bya Politiki zivuga ko amagambo Perezida wa RDC avuga yose aba asa n’uwatumwe n’ibihugu bifite inyungu mu mutekano muke w’icyo gihugu, cyane ko ari byo bishinjwa guhembera amakimbirane hagati y’Abanyekongo.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yanenze imyitwarire y’Umurango Mpuzamahanga mu bibazo byavutse hagati y’u Rwanda na RDC, kuko irushaho kubizambya aho kubikemura.

Perezida Kagame yibajije niba kuba RDC idashoboye kwikemurira ibibazo byabazwa u Rwanda, ati: “Impamvu iki kibazo gikomeza ni uko Congo idashobora kwiyobora, u Rwanda rwahura n’ingaruka za kiriya gihugu kinini cyane.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rucumbikiye ibihumbi bisaga 70 by’impunzi z’Abanyekongo, kandi igihe zizifuza gutaha u Rwanda rutazazikumira.

Yavuze ko u Rwanda rutazemera kwikorera umutwaro wa RDC, ati: “Dufite imitwaro iduhagije ubwacu kandi tuzakomeza kubikora uko dushoboye”.

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 29, 2023
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE