Trump yavuze ko Amerika na Iran bari mu biganiro byiza by’amahoro

Trump yavuze ko Amerika na Iran bari mu biganiro byiza by’amahoro

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko bari kugirana ibiganiro byiza na Iran kandi hari amahirwe yo kugera ku masezerano y’amahoro hagati y’impande zombi, ariko avuga ko ibitero byasubukurwa mu gihe ibyo biganiro bitatanga umusaruro.

Ibyatangajwe na Trump ku wa 27 Nyakanga 2026, byakurikiwe n’ibyo Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmail Baghaei yatangaje; aho  yavuze ko bagikomeje inzira y’ibiganiro binyuze mu bahuza kandi ko Iran itigeze iva mu biganiro bya dipolomasi. Icyakora Esmail yahakanye amakuru avuga ko Iran ari yo yisabiye ibiganiro ayita ibihimbano  bishingiye ku kinyoma.

Nubwo Trump amaze iminsi itatu nta bitero agaba kuri Iran ariko ku wa Mbere Ibihugu nka Arabie Saoudite, Jordan na Iraq byatangaje ko byagabweho ibitero n’indege zitagira abapilote (drones).

Amerika yahagaritse mu buryo butunguranye ibitero byari bimaze ibyumweru byikurikiranya kuri Iran ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize  nyuma yo kurenga ku masezerano y’agahenge no guhagarika intambara ku wa  07 Nyakanga 2026, nyuma yuko Iran na Amerika bishinjanya kutubahiriza ibyari byaremeranyijwe.

Perezida Trump agaruka ku biganiro biri kuba hagati y’impande zombi yagize ati: ”Turi kugirana ibiganiro byiza. Ntekereza ko hari amahirwe menshi ko hari icyagerwaho. Nibiba, bizaba ari byiza; nibitaba, tuzasubira gukora ibyo twakoraga mu minsi ishize.”

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko Iran yavuze ko izahagarika ibitero byayo mu gihe agahenge ko guhagarika imirwano Perezida Trump yihaye kazaba gakurikizwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48