Triathlon: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye “IRONMAN 70.3” muri Afurika y’Epfo
Ikipe y’u Rwanda mu mukino ukomatanya Koga, Kunyonga igare no Kwiruka ku maguru “Triathlon” iri muri Afurika y’Epfo aho yitabiriye irushanwa rya “IRONMAN 70.3 Durban 2023” rizabera mu Mujyi wa Durban , taliki 04 Kamena 2023.
Iyi kipe y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi 4 ari bo Gatete Vital, Maniragaba Jack Roger na Ishimwe Heritier mu bagabo na Uwineza Hanani mu bagore.
Iyi kipe yajyanye na Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda “RTF”, Mbaraga Alexis, Visi Perezida, Habarugira Pierre Celestin Kaviri ndetse na Uwamukuza Jean Baptiste nk’umutoza.
Muri iri rushanwa “IRONMAN 70.3 Durban 2023” abakinnyi bazitwara neza bazabona itike yo kwitabira amarushanwa atandukanye ku rwego rw’Isi “IRONMAN 70.3 World Championships”.
Uko irushanwa rizagenda
Abakinnyi bazabanza gusiganwa mu Koga “Swimming” aho bizabera kuri uShaka Beach, bazasiganwa intera ya kilometero 1,9. Nyuma bazakurikizaho kunyonga igare mu ntera ya kilometero 90 aho bazazenguruka ubugira kabiri ahitwa Suncoast Casino na Umdloti. Abakinnyi bazasoza basiganwa ku maguru mu ntera ya kilometero 21.1 aho muri rusange bazakora kilometero 113 .
Biteganyijwe ko nyuma y’iri rushanwa ryo muri Afurika, taliki 05 Kanama 2023 hazaba irushanwa ryo mu Rwanda rizabera mu Karere ka Rubavu “IRONMAN 70.3 Rwanda 2023” akaba ari ku nshuro ya kabiri.