Trace Awards: Igihe kirageze ngo Abanyafurika bavuge inkuru zabo
Abategura irushanwa rya Trace Awards rigiye kubera u Rwanda ku nshuro ya mbere, batangaje ko igihe kigeze ngo Abanyafurika bavuge inkuru zabo.
Byagarutsweho na Danny mu mpera z’Icyumweru gishize, mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umuhango wo gutangiza ku mugaragaro irushanwa rya Trace Awards rizasozwa tariki 21 Ukwakira 2023, muri BK Arena.
Danny uhagarariye Trace Africa muri Afurika y’Iburasirazuba, yagize ati: “Igihe kirageze kugira ngo abatuye umugabane w’Afurika bavuge inkuru zabo.
Ni yo mpamvu abahanzi bakwiye gushyigikirwa, bagatezwa imbere kandi bakerekana impano zabo”.
Ku rundi ruhande, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwagaragaje amahirwe ku Rwanda no ku bahanzi mu bihembo bya Trace Awards.
Ariella Kageruka, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo no kubungabunga Pariki z’Igihugu muri (RDB), yagize ati : “Ni amahirwe ku Banyafurika bose akaba ari n’amahirwe kuba iki gikorwa kije mu Rwanda.
Ni amahirwe y’ubukerarugendo ariko ni n’amahirwe yo kuba twakoresha uru rubuga kugira ngo tumenyekanishe igihugu cyacu”.
Yakomeje agira ati : “Kuba Trace yarahisemo u Rwanda ntabwo nkeka byikoze, habayeho kureba intambwe tumaze gutera nk’igihugu mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama ndetse no ku bikorwa by’imyidagaduro”.
Ibihembo bya Trace bizatangwa hanizihizwa imyaka 20 bimaze bitangwa. Ibihembo bizatangirwa muri BK Arena, habe n’iserukiramuco ry’umuziki rizaba kuva ku itariki ya 20 kugeza 22 Ukwakira 2023, rizabera muri Kigali Conference & Exhibition Village ahazwi nka Camps Kigali.
Biteganijwe ko abahanzi bazaririmba muri uyu muhango, ari abahatanye mu byiciro bitandukanye.
Hazatangwa ibihembo 25, ibihembo 22 muri byo bizatangwa hashingiwe ku majwi y’abafana. Abandi 3 basigaye bazahabwa ibihembo hashingiwe ku kanama nkemuraka ka Trace.
Irushanwa rya Trace Awards rihanganyemo abahanzi basaga 150, ku buryo ngo Trace Africa itazoroherwa no guhitamo abahanzi bazaririmba mu muhango wo kubitanga.
KAYITARE JEAN PAUL